
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Humble Jizzo n’umuryango we berekeje ku mugabane wa Amerika aho bagiye kurangiza ubukwe aho bazasezeranira imbere y’amategeko bakaniyakirana n’imiryango yo ku ruhande rw’umugore cyane ko ubundi bukwe bwo bwabereye hano mu Rwanda.
Uru rugendo barufashe nyuma yaho mu mpera z’Umwaka ushize wa 2018 Humble Jizzo yari yasabye akanakwa Umufasha Ammy Blauman umuhango wabereye ku nkengero z’I kiyaga cya Kivu I Rubavu ,,Umuhango wari witabiriwe n’imiryango yabo bombi ndetse n’Inshuti ze za hafi harimo n’abahanzi bagenzi be
Humble Jizzo mbere yo guhaguruka mu Rwanda yatangarije itangazamakuru ko urugendo rwe ruzamara ibyumweru bibiri. Aho we n’umugore we bazamara muri Amerika bazarangirizamo gahunda z’ubukwe bwabo ndetse banasure inshuti n’abavandimwe b’umugore wa Humble Jizzo.

Uyu mugabo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yabwiye umunyamakuru ko hari imishinga y’indirimbo asize ku buryo itsinda ryo nta cyuho arisizemo.
Yibukije abantu ko atazatinda nubwo azamara muri Amerika igihe cy’ibyumweru bibiri. Abajijwe itariki nyayo azasezeraniraho mu rukiko Humble Jizzo yabwiye umunyamakuru ko ari mu cyumweru gitaha ariko azabimenya neza nibagera muri Amerika.