

Mu Rwanda ni ubwa mbere hagiye kuba igitaramo hitabajwe umucanga usutswe mu nzu bityo abitabiriye bakaba bawidagaduriramo babyina cyangwa banaruhuka babifashijwemo n’abahanga mu bijyanye no kuvangavanga imiziki itandukanye bazaba bavuye mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo).
Kwizera Alain uzwi nka DJ Traxxx umunyarwanda usanzwe akora akazi ko kuvanga imiziki mu Karere ka Rubavu akaba ari nawe uzaba yakira abo bahuje aka kazi bo mu bihugu nka Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) avuga ko muri iki gitaramo hazaba hitabira Dj Lyta wo muri Kenya umwe mu bagabo bubashywe muri aka karere k’ibiyaga bigari cyo kimwe na Dj Kelly wo mu Rwanda.
“Ni igitaramo navuga ko kidasanzwe muri Rubavu ndetse no mu Rwanda kuko ahantu nigeze kubibona hafi ni i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu Rwanda rero ni ubwa mbere bigiye kuba aho umucanga usukwa mu nzu isanzwe iberamo ibitaramo (Club) ugasanga habaye nko ku nkengero z’ikiyaga”. DJ Traxxx
Traxxx kandi akomeza avuga ko muri iki gitaramo bazaba bakira mugenzi wabo Dj Lyta ukomoka muri Kenya akazaba ari nawe mushyitsi w’icyubahiro kuko ngo ni imwe mu bubashywe muri aka kazi ko kumvaga imiziki.
“Hazaba hari aba Djs batandukanye barimo n’aba hano mu Rwanda. Gusa Dj Lyta wo muri Kenya niwe uzaba ari umushyitsi mukuru kuko dusanzwe tumufata nka mukuru wacu muri aka kazi dukora ko kumvaga imiziki abantu bakishima”. Dj Traxxx.
Aha kandi kandi hazaba hari DJ Atah uzaba avuye muri Uganda, Dj Coco (DR Congo), DJ Bonardo (DR Congo) na DJ Fabrice (DR Congo).
Dj Lyta wo muri Kenya niwe mushyitsi mukuru
Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kirimo uruvangitirane rw’imiziki (Music Mix), Kwizera Alain uzwi nka DJ Traxxx na mugenzi we Dj Bonardo (DR Congo) nibo bazaba ari abasangwa bakira bagenzi babo bazaba baje gufasha abatuye muri aka karere n’igihugu muri rusange kuba bakwishimira kwisanzura mu mucanga usutse mu nzu ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(5000 FRW). Bazajya batangira saa mbili z’umugoroba (20h00’)kugeza bucyeye.