
Ibihembo ku byamamare muri sinema no muri filimi mu gikorwa kizwi nka AMAA ‘Africa Movie Academy Awards 2018 bizatangirwa i Kigali kuwa 20 Ugushyingo 2018.
Umwaka ushize n’ubundi i Kigali habereye igikorwa cyo gutangaza abagombaga guhatana na filimi zagombaga guhatana.
Ibirango byamamaza iki gikorwa byerekana ko Rude Boy uzwi nka Paul Okoye wahoze muri P-Square akaza gutandukana n’umuvandimwe we Peter Okoye azaririmba muri icyo gikorwa.
Paul Okoye azaza mu Rwanda gushyushya abazitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo
Hazahembwa abakinnyi ba filimi bahize abandi muri Afurika, filimi zahize izindi zo muri Afurika, n’abakinnyi na filimi z’ahandi zagize icyo zifasha muri filimi nyafurika.
Ibi bihembo bitangwa buri mwaka.
Uwashinze iki gikorwa yitwa Peace Anyiam-Osigwe. Intego y’iri rushanwa urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko ari uguteza imbere filimi nyafurika n’umuco nyafurika muri rusange.
Igikorwa cya mbere cyo gutanga ibi bihembo cyabaye ku ya 30 Gicurasi 2005