
Mu minsi ishize nibwo itsinda ry’abanyamakuru b’imyidagaduro ba hano mu Rwanda batangiye ibitaramo bizenguruka igihugu cyose bakora ibitaramo byo gukangurira abanyarwanda gukunda umuziki wabo aho guha agaciro umuziki w’abanyamahanga, ibi bitaramo biri kuzenguruka ibice by’igihugu binyuranye kuri ubu hari hatahiwe akarere ka Rubavu.
Kuri Uyu wa gatandatu tariki ya 1 ya mbere nibwo abahanzi biganjemo abaraperi bahagarutse i kigali berekeje mu mujyi wa Rubavu abo akaba ari P Fla, Bull Dogg, Khalfan, Mukadaff, Asinah,Social Mula, aho bakiriwe na bahanzi bakunzwe cyane i rubavuru aribo The Same ndetse na Ben Adolphe na Jammy The Master .
Ubwo igitaramo cyatangirag ao cyagombaga kubera ku kabyiniro kazwi nka Lake Side abahanzi bakiriwe n’abantu benshi cyane bishimiye kubona abo bahanzi babifashijwemo na Mc Iras Jalas wari umushyushyarugamba ndetse na Phil Peter waruri kuvanga umuziki nkuko bisanzwe habanjhe abahanzi bo mu mugi wa Rubavu .

Ku mwanya wa Mbere habanje umuhanzi Jammy the Master mu ndirimbo ze ubwona ko zikunzwe ku mugi wa Rubavu yashimishije abakunzi be nubwo ataririmbye indirimbo nyinshi gusa yitwaye neza cyane .

Itsinda The Same ni rimwe mu matsind akunzwe cyane mu mugi wa Rubavu kuko ni abasore bamaze kwigarurira imitima ya Benshi ubwo bageraga ku rubyiniro iintu byarahindutse cyane abantu barahaguruka inkumi kwihangana biranga zibasanga ku rubyiniro barabyina karahava .

Umusore Adople ni umuhanzi uri kuzamukana ingufu mu mugi wa Rubavu yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yakoranga indirimbo na Uncle Austin ibintu byatumye abantu benshi bamumenya ubwo yageraga ku rubyiniro yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane aho i Rubavu kuko abantu bose bamufashije kuririmba indirimbo se .
Umuhanzikazi Asinah niwe muhanzi wabanje ku rubyiniro aho uyu mukobwa uririmba injyana ya Dance hall akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri ibi bitaramo bya Rwanda Music First kuko iteka uko ageze ku rubyiniro ibintu irahinduka kuko abantu bamwereka urukundo rudasanzwe
Mukadaff umwe mu basore bakora Injyana ya Hip Hop igezweho nawe aho i Rubavu yerekanye ubuhanga buhambaye cyane ahagurutsa abakunzi ba Muzika barabyinana .
Social Mul umwe mu nkingi za Mwamba mu njyana ya Rnb ubwo yageraga ku rubyiniro abakobwa b’I rubavu biyibagije k0 ari umugabo ufite umugore maze batangira kumubwira ko bamukunda birenze nawe bikamutera ingufu zo kuririmba cyane ndetse yavuye ku rubyiniro ubona batabishaka .
Umuraperi Bull Dogg Ubwo yageraga ku rubyiniro yatumguye benshi kubera amagambo menshi yagiye akoresha mubwo yaririmbaga kandi byaragagaye ko abanyarubavu bakunda Injyana ya Hip Hop kuko ibyo yavugaga Byose babiranzagaho bakibyinira bisanzwe .
Ahagana i saa Sita n’igice Umuhanzi Nyamukuru wari utegerejwe na Benshi ni P Fla mu njyana ye ikakaye uyu musore yasabye abakunzi be gukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda kuko iki nicyo gihe ngo abahanzi nyarwanda berekane ko bashoboye .
Kw’isaha ya saa Saba nibwo icyo gitaramo cyasojwe ubwo abahanzi bahavuye berekeza muri kamwe mu kabyiniro ko mu mugi wa Gisenyi aho bagombaga gukorera after Party ariko siko byaje kugenda kuko ubwo abahanzi bahageraga basanze ako kabyiniro nta bantu barimo kandi ubona katari ku rwego bo bifuzaga , bo n’abanyamakuru ndetse n’inshuti zabo bahisemo gushaka ahandi bajya kwiryohereza ibintu abakunzi ba muziki mu mugi wa Rubavu bafashe nk’agasuzuguro kubera banze kubaririmbira bituma bitera impagarara..
Nyiri akabyiniro we yahise ajya kurega abateguye igitaramo abashinja kumubeshya ko abahanzi bitabira after party y’igitaramo bikarangira batahageze. amaze gutanga ikirego uyu mugabo bamwe mu bategura iki gitaramo bakaba bahise batabwa muri yombi bajya kuri Polisi muri iki gicuku kugira ngo basobanure iki kibazo.
Abatawe muri yombi bakaba ari abanyamakuru Iras Jalas ukorera Isango Star ndetse na Aron umwe mu banyamakuru bakorera Kt radio aba nyuma yo gusobanura ikibazo hakabaho kumvikana na nyiri aka kabari bahise barekurwa gusa abateguye iki gitaramo basabwa kwishyura indishyi z’akababaro ndetse nabasaga 80 bari bishyuye amatike bagasubizwa amafaranga yabo n’aba bari bateguye igitaramo.
Reba andi mafoto y”uko icyo gitaramo cyari kifashe I Rubavu
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul
www.kigalihit.rw