Ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda byitabiriye igitaramo cya Yvan Buravan (Amafoto)

Mu mateka ya muziki nyarwanda ni ubwa mbere umuhanzi akora igitaramo kikitabirwa n’abahanzi bagenzi be ku bwinshi, Ibi icyakora byarabaye ku gitaramo cya Yvan Buravan aherutse gukora ubwo yamurikaga album ye ya mbere ‘The Love Lab.

 

abakunzi ba muziki baganiriye na kigalihit.rw  bose bahurizaga  kukuba batunguwe no kuba iki gitaramo kitabiriwe cyane, aha icyakora bagarukaga ko igitunguranye atari uko huzuye ahubwo igitunguranye ari uko ari umuhanzi utaruzuza imyaka itatu ari muri muzika y’u Rwanda wujuje ihema rya Camp Kigali ubusanzwe ryuzuzwa n’umugabo rigasiba undi.

Icyakora ariko nanone ikindi cyagarutsweho cyane naba ni uko ntakabura imvano aha aba bakaba baragaragazaga ko uyu muhanzi kuzuza iri hema afite ishingiro, benshi  bahamije ko uyu muhanzi ari umuhanga mu kuririmba ndetse akaba akunzwe muri iyi minsi, ikindi bagarutseho ni uko imitegurire y’iki gitaramo yagenze neza kikanamamazwa cyane.

ibyamamare twaganiriye nabyo byadutangarije  ko ibi bigomba kuba isomo ku bandi bahanzi ndetse nundi wese utegura ibitaramo ku buryo yajya ategura neza kandi bagahamya ko iyo habayeho gutegura neza igitaramo kitabirwa .

?


Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *