Ibyamamare mu Rwanda byahuriye mu muhuro wa Kigalihit yizihizaga isabukuru y’imyaka 8.AMAFOTO

Umwaka wa 2011 nibwo urubuga rwa mbere mu Rwanda rwandika amakuru ajyanye n’imyidagaduro arirwo KIGALIHIT.RW rwavutse; Imyaka 8 yose iki gitangazamakuru giha abantu amakuru meza agezweho kandi yizewe, nibyo bituma buri mwaka hizihizwa isabukuru y’imyaka uru rubuga rumaze.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Ukuboza 2019 nibwo habaye ibirori byahuje abasomyi,abakunzi ndetse n’ibyamamare nyarwanda cyane cyane abahanzi maze barasangira bishimira ibimaze kugerwaho kandi bigikomeje ndetse banasangira mu rwego rwo kwizihiza iminsi ya Noheli n’ubunani.

Ni ibirori byabereye ahitwa Sports Arena i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mukasa ukuriye abafana ba Arsenal mu Rwanda, uyu nawe akaba ari umwe mu bakunzi ba Kigalihit.rw cyane.

Kalisa John umuyobozi wa Kigalihit.rw wari wishimye cyane bigaragarira amaso kubera abantu bari babukereye baje kwishimana kuri iyi sabukuru; yavuze ko ibi bitanga imbaraga zo gukora cyane.

Yagize ati:

Mu by’ukuri ndishimye cyane ni iby’agaciro kuba turi kumwe n’abantu bangana gutya bagera muri 80 baje kwishimira ibyiza bimaze kugerwaho mu myaka 8 dutangiye guha isi yose amakuru meza y’imyidagaduro. Ni byiza cyane biduhaye imbaraga zo gukora cyane ntagucika intege.

Tizo wo mu itsinda Active,Ushehakanguhe umuraperi nyarwanda ndetse n’abavangamiziki (Djs), abashyushyarugamba (Mcs),abanyamakuru,abanyarwenya n’abandi benshi batandukanye bari babukereye.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhuro:

Photo Credit: Chaba Ally

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *