Icyamamare Omarion wahoze muri B2k agiye gutaramira abanyarwanda

Omari Ishmael Grandberry uzwi nka Omarion  ni umusore wakuriye mw’itsinda rya B2k ryabiciye bigacika mu myaka ya za 1999  ubwo basohoraga indirimbo nka Uh Uh na Bump Bump ni zindi nyinshi uyu musore aggiye kuza gutaramira abanyarwanda mu serukiramuco ryiswe urumuri.

 

Nkuko tubikesha Christian Dushime umuyobozi wa Cozma Group ikab ari nayo yateguye iserukiramuco  bise urumuli  yadutangarije ko  kugira ngo bategure icyo gitaramo ari igitekerezo bagize nyuma yo kubona ko mu abanyarwanda bataragira  ibitaramo binini bishobora kumara Iminsi myinshi akaba ariho babihereye gusa kuko ari inshuri ya Mbere uyu mwaka  kizaba umunsi umwe gusa .

Ku bijyanye n’icyatumye  bahitamo umuhanzi ukomeye cyane muri amerika Omarion yatubwiye ko bahisemo Omarion kuko ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi kandi uciye bugufi bikaba byaraboroheye cyane kumuganiriza nawe akaza kubemerera bakaba baramaze  no gusinyana amasezerano y’imikoranire  hagati ye na Cozma Group .

Tumubajije icyaha abanyarwanda icyizere ko uyu mugabo Omarion azaza mu Rwanda   koko yavuze ko uyu muhanzi ugomba gutaramira abanyarwanda mu cyumweru cya Gatatu z’ukwezi kwa cumi akaba ari gukora amashusho amenyesha abakunzi be ko azaza mu Rwanda akaba azayashyira hanze  mu cyumweru gitaha  aho azabasha kuyasangiza abakunzi be  ku mbuga nkoranyambaga  ze .

Twakomeje tumubaza niba uyu muhanzi nagera mu Rwanda batazamugira nkibyo tujya tubona ku bandi bahanzi bakomeye iyo bageze mu Rwanda bakunda kubashyira hejuru ugasanga abahanzi nyarwanda ntibahawe agaciro cyane aho usanga bababuza kwegera aho ari cyangwa ugasanga  mbega bacitse mazi cyane yatubwiye ko ibyo bamaze kubipanga n’itsinda rifasha Omarion  ndetse bakaba bifuza ko mu gihe  azaba ari inaha bazakora uko bashoboye akazava inaha  bagize umuhanzi umwe wo mu Rwanda babahuza bakazakorana indirimbo .

Mu gusoza ikiganiro na Christian yadutangarije ko muri Cozma Group  bafite na Label bita  D Tox  bazaba bataha ari nabwo bazamurika abahanzi bashya basinyishije muri iyi label yabo .

NSANZABERA JEAN PAUL

www.kigalihit.rw

323 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.