
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Ibyatsi’. Iyi foto yifashishije ni imwe mu zagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ibintu bitavuzweho rumwe na Benshi .
Nkuko bigaragara kuri iyi foto Oda Paccy yashyize ahanze ararikira abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ibyatsi hariho ifoto igaragaza ikibuno ifoto itavuzwe kimwe na benshi mu bakurikirana imbuga nkoranyambaga hano mu mu gi wa Kigali .
Mu gushaka kumenya ibisobanuro byinshi kuri iyo foto biciye mu kiganiro zinduka gica kuri Radio 10 abanyamakuru bamubajije igisobanuro cyiyo foto iri kuvugwaho ko igaragaza imico mibi cyangwa yongeye kuyifashisha mu buryo bwo gukurura abakunzi be abicishije muri iyo foto.
Paccy yagize ati ” njye nabikoze nkabandi bahanzi bose kugira ngo namamaze indirimbo yanjye nshya nkaba mbona rero kuba namamaje indirimbo mbere y’uko isohoka ukabona abantu bayivugaho gutya umugambi wawe uba wagezweho ahubwo ubu igisigaye ni ukureba indirimbo nisohoka kandi mbijeje ko ari indirimbo itari mbi.” Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy yakozwe na Junior Multisystem bikaba byitezwe ko izajya hanze ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.