Ifoto za Perezida Kim Jon Un azamuka umusozi wa paektu kw’ifarashi zavuzweho byinshi

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un  yagaragaye aterera  umusozi wa mbere mu burebure muri koreya ya Ruguru  witwa Paektu  ari ku  ifarashi, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya leta.

Uruhererekane rw’amafoto yatangajwe n’igitangazamakuru KCNA agaragaza Bwana Kim yapanze ifarashi y’igitare ku musozi Paektu utwikiriwe n’urubura.

Ubu si bwo bwa mbere atereye uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2,744 kandi abasesenguzi bavuga ko bizwi ko ibyo abikora iyo hari ibintu bikomeye agiye gukora

Uyu musozi ufite igisobanuro cyihariye muri iki gihugu ndetse wubahwa nk’ahantu se wa Kim Jong-un yavukiye.

Inkuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu igira iti: “Urugendo rwe ku ifarashi ku musozi wa Paektu ni igikorwa gikomeye gifite akamaro karemereye mu mateka y’impinduramatwara ya Koreya”.

Cyongeyeho kiti: “Yicaye ku mugongo w’ifarashi, yazirikanye n’imbamutima nyinshi inzira y’urugamba rukomeye yanyuzemo agamije kubaka igihugu gikomeye kurusha ibindi.”

Mu 2017, yasuye uwo musozi habura ibyumweru bike ngo ageze ijambo ku baturage rijyanye n’umwaka mushya.

Icyo gihe yaciye amarenga ko umubano hagati ya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo ugiye kuba mwiza.

Amakuru avuga ko Bwana Kim amaze guterera uyu musozi wa Paektu nibura inshuro eshatu, ndetse ko mu 2018 yawusuye ari kumwe na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo.

Mbere, igitangazamakuru KCNA cyari cyatangaje amafoto ya Bwana Kim ari ku gasongero k’uyu musozi, bigaragara nkaho yari yawutereye yambaye inkweto z’uruhu z’umukara.

Umusozi wa Paektu, w’ikirunga kiruka, uvugwa ko ari wo Dangun yavukiyeho. Dangun ni we washinze ubwami bwa mbere bwa Koreya mu myaka irenga 4,000 ishize.

Uyu musozi uri kuri kilometero zibarirwa mu magana uvuye mu murwa mukuru Pyongyang, kandi uri neza neza ku mupaka ugabanya Koreya ya ruguru n’Ubushinwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abategetsi ba Koreya ya ruguru bagiranye ibiganiro n’abategetsi b’Amerika byabereye mu gihugu cya Suède.

Byabaye ibiganiro bya mbere bibayeho by’impande zombi kuva Perezida Donald Trump w’Amerika na Bwana Kim bahuriye by’akanya gato mu karere k’umupaka wa Koreya zombi mu kwa gatandatu.

Kim Myong-gil, intumwa nkuru ya Koreya ya ruguru ku bijyanye n’ibya nikleyeri, yavuze ko ibyo biganiro byo muri Suède “bitubahirije ibyifuzo byacu kera kabaye birahagarara”.

Ariko Amerika ivuga ko “habayeho ibiganiro byiza” icyo gihe.

Mbere y’ibyo biganiro, Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile cyo mu bwoko bushya, cyabaye icya 11 irashe kugeza ubu muri uyu mwaka.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *