Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry na Meghan Markle bibarutse Imfura y’Umuhungu

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry  n’umugore we  Meghan Markle bibarutse umwana w’umuhungu w’imfura, akaba n’umwuzukuru wa munaniw’Umwamikazi Elizabeth II.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Instagram bavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku ya 6 Gicurasi 2019, babyaye umwana ufite ubuzima buzira umuze ufite ibiro birenga bitatu.

Iby’ivuka ry’uyu mwana babigize ibanga rikomeye ku buryo ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yo yari ikivuga ko akiri ku gise.

Uyu mugore w’imyaka 37 yakunze kuvugwaho udushya tudasanzwe mu bikomerezwa biyobora u Bwongereza.

Uyu muryango wari waratangaje ko uzavuga byinshi ku ivuka ry’umwana wabo yamaze kuvuka, bitandukanye n’ibindi bikomangoma byo mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Mirror kivuga ko Meghan n’umugabo we babitewe no kwirinda ko amafoto y’umwana wabo yazajya hanze hakiri kare, kuko iyo igikomangoma cyavutse ba gafotozi bakora iyo bwabaga bakabona amafoto ye akiri mu bitaro.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *