Igisupusupu azahurira ku rubyiniro na Diamond Platnmuz Iwacu na Muzika Isozwa abanyarwanda bamwitegeho iki ?

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye muri uyu mwaka wa 2019. Ibitaramo bizenguruka intara zose z’u Rwanda aho byahereye mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze ubu rikaba  biteganyijwe ko mu kuzenguruka Igihugu bizasorezwa I Ngoma .

Mu gihe abantu benshi bafite amatsiko yo kumenya umuhanzi uzasoza  iryo  serukiramuco rya Muzika Iwacu icyamamare muri afurika y”iburasirazuba  Diamond Platnumz  yashyzie ubutumwa  ku mbuga nkoranyambaga ze ashimangira ko azitabira Igitaramo gisoza Iwacu Muzika Festiavl 2019.

Yagize ati “Tariki 17 Kanama nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Stade Amahoro, mubwire buri wese. Ni mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.”

Ibi Diamond Platnumz yabitangaje mu gihe East African Party itegura iri serukiramuco yo kugeza ubu itaratangaza abahanzi b’abanyarwanda bazitabira icyo gitaramo ndetse n’umuhanzi w’umutumirwa ntibaramutangaza .

Diamond yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2018 ubwo yari aje muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa bye birimo ubunyobwa bwa Diamond Karanga. Icyo gihe yavugaga ko aje no kurambagiza inzu azajya aruhukiramo mu Rwanda nubwo byarangiye atayiguze. Mu 2017 yari yataramiye i Nyamata mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest yahuriyemo na Morgan Heritage bo muri Jamaica. Ubwa mbere ataramira mu Rwanda hari mu gitaramo cya East African Party cyo kwinjira mu mwaka wa 2015.

Biteganyijwe ko Igitaramo gisoza Iwacu na Muzika kizaba kw’Itariki ya 17 Kanama 2019 muri Parking ya Stade amahoro .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *