Igiswayire Shaddy Boo yanditse yifuriza isabukuru nziza Diamond gikomeje kuvugisha benshi .

Umunyamideli ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye  kwibasirwa  nabatari bake nyuma yo kwandika igiswayire Gikaze yifuriza Diamond Platnmuz isabukuru nziza

 

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse.

Mu bantu benshi bamwifurije isabukur nziza  Shaddy Boo usanzwe uvugwaho ubucuti bukomeye na Diamond Platnumz

Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munaymideri uherutse gutangaza ko atazi igisawyire neza  yatunguranye yandika amagambo akomeye mu rurimi rw’igiswayiri agita ati “Leo ni sku yako ya kuzaliwa,nakutakia kheri,maisha marefu na baraka tele,mwenyezimungu akuepushe kila lenye shari akuepushe husda za walimwengu akusimamie katika maendeleo yako,mziki wako na kizazi chako InshaAllah  (Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.”)

Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo kumeseka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati “ sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.”

Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati “turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu  ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Mu minsi mike ishize ubwo Shaddy Boo yari yagiye muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa rya kubyina ryiswe Biko Jibebe, nabwo yabaye iciro ry’imigani nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hagakwirakwizwa amashusho amugaragaza arya indimi ubwo yasubizaga mu rurimi rw’icyongereza.

Shaddy Boo yaje gusubiza abamusetse avuga ko n’ubundi mu busanzwe icyongereza atari ururimi rwe, ko ahubwo igifaransa ari cyo adidibuza, ariko atari kugikoresha kuko nta munyatanzaniya wari kubasha kumwumva.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *