
Kumunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cyambere hano mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League ikipe ya Marine Fc yakiriye mukeba w’ibihe byose Etincelles Fc muri Derby yo mu karere ka Rubavu, akaba ari umukino wagombaga kuba kuwa gatanu w’icyumweru dusoje ukaza kwimurwa, umukino ukaba urangiye Etincelles Fc itahanye itsinzi ku gitego 1-0

Ni umukino watangiranye imbaraga ku impande zombi Marine fc yari yakiriye akaba ariyo yatangiye isatira dore ko itifuzaga gutsindwa na mukeba ubugira kabiri kuko mu mukino ubanza yari yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe.
Ahagana ku munota wa 25 ikipe ya Marine fc yokeje igitutu Etincelles ariko kuboneza mu izamu bikomeza kubabera iyanga ni mugihe Etincelles Fc nayo yanyuzagamo ikataka binyuze kuri rutahizamu wayo MUTEBI Rachid ariko nawe uburyo yabonaga ntamusaruro yabubyazaga.
Nyuma yo guhererekanya neza ku ikipe ya Marine Fc yaje kubona koruneri kumunota wa 39′ yaje guterwa neza ariko umupira uzenguruka imbere y’izamu rya Etincelles fc habura umukinnyi utera murushundura, muri ako kavuyo n’uburangare bw’abakinnyi ba Marine fc, Ikipe ya Etincelles fc yungukiye kuri ubwo burangare bazamukana umupira neza mugihe abinyuma ba Marine fc bakekaga ko Kapiteni wa Etincelles yarariye bakamureka, rutahizamu MUMBELE SAIBA Claude yahise abonera ikipe ye Igitego ku munota wa 40.

Ikipe ya Etincelles fc yari imaze kubona igitego yahise iyobora umukino ikomeza gusatira ariko kubona igitego cya kabiri cyagombaga kubahesha umutekano bikanga. ibi byakomeje kugeza umusifuzi RUZINDANA Nsoro wari uyoboye umukino asoje igice cy’ambere, amakipe ajya kuruhuka Etincelles Fc iyoboye ku gitego kimwe ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Marines fc igaragaza gusatira cyane aho ku munota wa 17 w’igice cya kabiri umukinnyi wa Marine fc yisanze arebana n’izamu rya Etincelles fc ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe n’umunyezamu Dominique waje guhita ahabwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino.
Etincelles fc wabonaga iri gucungira kumakosa ya Marines Fc ikabona gusatira nayo yanyuzagamo igasatira yifashishije abakinnyi bayo bo hagati dore ko iyi kipe yari yarushije Marine fc gukina hagati mu kibuga.
Mu minota yanyuma y’umukino ikipe ya Marine fc yagaragaje guhanahana neza mu kibuga gusa kubona igitego cyo kwishyura bikababera ikibazo, ku munota wa 89 w’umukino Marine fc yabonye uburyo bwiza bwo kwishyura igitego ariko rutahizamu Ramadhan ateye umupira unyura hejuru y’umutambiko w’izamu. Iminota itanu y’inyongera umusifuzi wa kane yerekanye yaranzwe no gutinza umukino ku ruhande rwa Etincelles fc ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bahabwa amakarita y’umuhondo. ahagana ku munota wa 94 Etincelles fc yari yamaze kwizera itsinzi yabonye uburyo bwavamo igitego ariko ntibabubyaza umusaruro ari nako umukino wahise urangira ku itsinzi ya Etincelles fc y’igitego kimwe ku busa, ibi byatumye amateka yisubira kuko hari hashize imyaka ntakipe itsinda umukino ubanza nuwo kwishyura muri iyi derby yo mukarere ka Rubavu, umutoza NDUHIRABANDI akaba abikoze nyuma yo kwerekeza muri Etincelles fc avuye muri mukeba Marine Fc