Ikipe ya Gicumbi Fc inaniwe kwikura i Rubavu ihatsindirwa na Etincelles Fc – AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki 19/05/2019 nibwo shampiona y’icyiciro cyambere hano mu rwanda Azam Rwanda Premier League yarikomeje ku munsi wayo wa 28 ikipe ya Etincelles Fc yakiriye Gicumbi Fc umukino warangiye Etincelles Fc yari imbere y’abafana bayo itahanye itsinzi y’igitego 1-0

Gicumbi FC yashakaga itsinzi kugira irebe ko yava munsi y’umuronko utukura niyo yabanje gusa nkiyinjira mu mukino itangira isatira nubwo bitaje gutinda. Nyuma y’iminota itanu gusa umukino utangiye Etincelles Fc yari imbere y’abakunzi bayo yatangiye guhana hana neza hagati mu kibuga hagati y’abakinnyi nka UWIHOREYE Ismail ndetse na TUYISENGE Hakim.

Ibi byaje gutanga umusaruro ahagana kumunota wa 12 ubwo rutahuzamu MUTEBI Rachid yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ahinduye umupira imbere y’izamu umukinnyi wa Gicumbi Fc akozaho ukuguru umunyezamu SHYAKA Regis(16) ahindukira umupira uri murushundura Etincelles Fc iba ifunguye amazamu.

Ikipe ya Etincelles Fc yakomeje guhanahana neza ariko kubona igitego cya kabiri bikomeza kubabera iyanga, kumunota wa 32 KALISA Dyladot(4) yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso akorerwa ikosa na RUCOGOZA Aimable bita Mambo(2), ikosa ryahanwe neza na MFITUMUKIZA Nzungu wateye umupira neza ariko usanga Umunyezamu NSENGIMANA Dominique wa Etincelles Fc ahagaze neza awukuramo.

Kumunota wa 37 Gicumbi Fc yariri gusatirwa cyane yakoze impinduka zambere aho GAHAMANYI Boniface(14)yinjiye mu kibuga gufasha barutahizamu gushaka ibitego asimbuye BANCAMWABO Athanase(10) wabona bitamuhiriye kuri uyu munsi.

Habura iminota ibiri kugira igice cyambere kirangire RUCOGOZA Aimable yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yikosa ryari rikorewe kuri KALISA hagati mu kibuga, mu munota umwe w’inyongera umusifuzi RUZINDANA Nsoro yari yongeyeho ikipe ya Etincelles Fc yakomeje guhusha ibitego igice cyambere kirangira Gicumbi Fc itsinzwe igitego kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Etincelles Fc ikora impinduka aho TUYISENGE Hakim(8) yatanze umwanya hakinjira TURATSINZE Heritier(16) ari nako kuruhande rwa Gicumbi Fc umukinnyi ARIHOKUBWAYO J.Claude(11) yinjiye mu kibuga asimbuye YAHAYA Saleh(5).

Nyuma y’iminota itanu igice cya kabiri gitangiye ikipe ya Etincelles Fc yabonye uburyo bwo gutsinda igite cya kabiri kapite MUMBELE Saiba Claude ateye umupira unyura kuruhande.

Ku munota wa 20 ikipe ya Gicumbi Fc yatangiye kurusha kuburyo bugaragara ikipe ya Etincelles Fc yasaga nkiyananiwe, kumunota wa 34 w’igice cya kabiri Gicumbi yari ibonye igitego cyo kwishyura ku ishoti rikomeye ryari ritewe na OKENGE Lulu Kevin myugariro RUCOGOZA Aimable awukuraho n’umutwe.

Gicumbi Fc yari yihariye igice cya kabiri yakomeje gusatira ikoresheje abakinnyi bayo bakina baca mumpande ariko umunyezamu Dominique ndetse nabakina inyuma ba Etincelles Fc bakomeza kwitwara neza kugeza ubwo umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y’inyongera. Mu minota y’inyongera Gicumbi Fc yari yacuritse ikibuga yakomeje kugerageza amahirwe ariko igitego cyo kwishyura kirabura umukino urangira Etincelles Fc ibonye itsinzi ku gitego 1-0 ibi bikaba bikomeje gushyira ikipe ya Gicumbi Fc mumyanya yo Gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi babanjemo:
ETINCELLES FC

NSENGIMANA Dominique(GK.35), MUMBELE Saiba Claude(C.28) NAHIMANA Isiaka(11), AKAYEZU Jean Bisco(7), RUCOGOZA Aimable(2), NSHIMIYIMANA Abdou(21), UWIMANA Gulain(5), TUYISENGE Hakim(8), MUTEBI Rachid(9), NIYONSENGA Ibrahim(22), UWIHOREYE Ismail(24)

GICUMBI FC
SHYAKA Regis16, MYANGO Ombeni(C.2), NSHIMIYIMANA Aboubakar(15), MUHUMURE Omar(17), TWIRINGIYIMANA Christopher(3), YAHAYA Saleh(5), MURENZI Patrick(13), MFITUMUKIZA Nzungu(6), OKENGE Lulu Kevin(9), BANCAMWABO Athanase(10), KALISA Dyladot(4)

AMAFOTO:

Etincelles Fc yabanje mu kibuga
Gicumbi Fc yabanje mu kibuga
AKAYEZU Jean Bosco bita Welbeck agenzura umupira
Abakinnyi ba Etincelles Fc bishimira igitego
MUMBELE Saiba Claude ashaka umupira hasi ahanganye na MUHUMURE Omar
TUYISENGE Hakim(8) amaze gusimburwa mugice cya kabiri nibwo Gicumbi Fc yatangiye kurusha Etincelles Fc hagati mu kibuga
NIYONSENGA Ibrahim agenzura umupira hagati mu kibuga
MUTEBI Rachid(9) mukirere ashaka igitego cya kabiri
Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *