
Muri 2016 mu gihugu cy’uburusiya hari kuvugwa inkuru y’umukobwa witwa Rita Shameeva uherutse kwitaba imana agashyingurwa mu mva ifite ishusho ya Iphone irimo ifoto ye.
Rita Shameeva ni umukobwa w’umurusiyakazi wavuye mu buzima afite imyaka 25 y’amavuko akaba yari azwiho gukunda ibikoresho byose bikorerwa muri Apple byagera kuri Iphone bikaba akarusho .
Ubwo uyu mukobwa yitabaga Imana umubyeyi we yasabye ko imva y’umukobwa we ikorwa mw’ishusho ya Iphone ,ibintu abari baje kumushyingura bataha batangajwe batangira kubicisha ku mbuga nkoranyambaga kugeza nubu iyi nkuru benshi bakomeje gutangazwa n’iyo mu gihe benshi bari baziko uwakoze Iphone Steve Job nawe bagombaga kumukorera ikimenyetso nkicyo ariko ntabyo babonye .
Umwe mu bashyinguye uyu mukobwa witwa Nikolay Yevdokimov yavuze ko akibibona yagize ngo ari kurota kubera ubuhanga bwakoreshwejwe mu kubaka iki gituro cy’uyu mukobwa.
Biravugwa ko impamvu yatumye igituro cy’uyu mukobwa cyubakwa muri ubu buryo ari uko yakundaga cyane Iphone y’iwe.
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw