

Meddy amaze iminsi mu bitaramo mu Bwongereza yakoreye mu mujyi wa London ndetse na Birmingham. Uyu musore usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari hashize iminsi ateguje abakunzi be amashusho y’iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze ‘Adi Top’.
Yagiye yerekana ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa b’imyambarire idasanzwe yifashishije muri iyi ndirimbo, benshi bakavuga ko itinze gusohoka. Meddy yanditse kuri Facebook akangurira abantu bose kureba iyi ndirimbo, ashima by’umwihariko abantu bose bakoze akazi gakomeye kugira ngo iyi ndirimbo isohoke.
Aya mashusho (Video) y’iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na Lick Lick. Amajwi (Audio) yayo yatunganyijwe na Pastor P. Iyi ndirimbo ‘Adi Top’ yumvikana mu rurumi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, iri mu mudiho wa kinyafurika.