Imyambarire ya Kim Kardashiana ikomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Uganda

Umunyamideli Kim Kardashian yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera imyambarire ye ubwo yari ageze muri Uganda aho ari kumwe n’umugabo we Kanye West aho baje gukora amashusho y’indirimbo azashyira kuri Album ye nshya yise Yandhi.

Kim na Kanye bari kuba muri hoteli y’inyenyeri 5 yitwa Chobe Safari Lodge nyuma yo kugera muri Uganda ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukwakira 2018.

Kim Kardashian yagaragaye yambaye imyenda igaragaza imiterere ye yahungabanyije abagabo bo muri Uganda,ubwo yari ku mazi yo kuri hotel Chobe.

Kanye West na Kim baje muri Uganda gukora amashusho y’indirmbo, gusa biravugwa ko umubano wabo wajemo agatotsi nyuma y’aho uyu muraperi ahuye na Donald Trump.

343 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.