{"id":5934,"date":"2026-04-04T09:08:30","date_gmt":"2026-04-04T09:08:30","guid":{"rendered":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934"},"modified":"2026-04-04T09:08:30","modified_gmt":"2026-04-04T09:08:30","slug":"ben-na-chance-bijeje-abakunzi-babo-igitaramo-cyamateka-kitavangiye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934","title":{"rendered":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye"},"content":{"rendered":"<p>Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva.<\/p>\n<p>Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka.<\/p>\n<p>Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mata 2026, cyagarukaga ku myiteguro y\u2019icyo gitaramo babajijwe niba hari icyo bateganyiriza abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bazagikurikira mu buryo bw\u2019iyakure.<\/p>\n<p>Ben yagaragaje ko kuririmba mu Kinyarwanda bibafasha kugeza ubutumwa ku bantu mu buryo bwa nyabwo kandi bakumva banyuzwe.<\/p>\n<p>Yagize ati : \u201cUwambwira ngo ndirimbe mu Cyongereza sinatsindagira ubutumwa neza nk\u2019uko mvuga Ikinyarwanda, ubutumwa tuvuze mu rurimi rwacu ni bwo tuvuga tukumva tubuvuze neza uko twifuza.\u201d<\/p>\n<p>Icyakora Ben akomeza avuga ko kubera umubare w\u2019abakunzi babo batumva Ikinyarwanda bakoze indirimbo mu Cyongereza ariko mu gitaramo ho hazakoreshwa Ikinyarwanda.<\/p>\n<p>Ati:\u201d Twakoze indirimbo y\u2019icyongereza vuba aha tuzayibaha ariko ku bijyanye n\u2019igitaramo byo tuzatarama mu Kinyarwanda.\u201d<\/p>\n<p>Ben na Chance bavuga ko abumva ururimi rw\u2019Igiswahili hari izizabanyura z\u2019itsinda rya Papi na Dorcas ariko kandi bazanabageraho mu bihugu birimo Kenya na Tanzania.<\/p>\n<p>Chance yahamagariye abantu kuzitabira icyo gitaramo kuko kizarangwamo udushya twinshi kandi kizasobanura imbaraga z\u2019Imana.<\/p>\n<p>Ati :\u201d Ku Cyumweru tuzavuga ubutumwa mu buryo bubiri tuzavuga igice cya mbere cy\u2019uburyo tubanye n\u2019Imana mu buryo bw\u2019ibifatika. Ntituzavuga ubuhamya tuzaburirimba.\u201d<\/p>\n<p>Bakomeje bashimangira ko umuntu uzitabira icyo gitaramo azunguka byinshi bijyana no kuzirikana isoko y\u2019agakiza afite.<\/p>\n<p>Bati:\u201dTuzavuga kandi ubutumwa bwiza bwo gupfa no kuzuka kwa Krisitu, dufite indirimbo nyinshi zibivugaho tuzaririmba. iIcyo n\u2019icyo uzitabira igitaramo azasigarana.\u201d<\/p>\n<p>Uretse Ben na Chance abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo barimo itsinda rya Papi Clever na Dorcas, Itsinda rya Alicia na Germaine na bo bakizamuka kandi bavuga ko biteguye gutanga umunezero.<\/p>\n<p>Biteganyijwe ko kandi Pasiteri Julienne Kabanda washinze Minisiteri ya Grace room azatangamo inyigisho.<\/p>\n<p>Ni igitaramo cyiswe Easter Jubilee, bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 05 Werurwe 2026, mu nyubako ya BK Arena.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-full wp-image-5944\" src=\"https:\/\/kigalihit.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/04\/Aka-kanya-kuri-BK-Arena-abahanzi-Ben-na-Chance-bari-mu-kiganiro-nitangazamakuru-bagaruka-ku-819x1024-1.webp\" alt=\"\" width=\"819\" height=\"1024\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":5944,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"pagelayer_contact_templates":[],"_pagelayer_content":"","_monsterinsights_skip_tracking":false,"footnotes":""},"categories":[54,116],"tags":[],"class_list":["post-5934","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imyidagaduro","category-kh"],"aioseo_notices":[],"aioseo_head":"\n\t\t<!-- All in One SEO 5.0.1 - aioseo.com -->\n\t<meta name=\"description\" content=\"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu\" \/>\n\t<meta name=\"robots\" content=\"max-image-preview:large\" \/>\n\t<meta name=\"author\" content=\"Sean P\"\/>\n\t<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934\" \/>\n\t<meta name=\"generator\" content=\"All in One SEO (AIOSEO) 5.0.1\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:site_name\" content=\"Ikaze kuri Kigalihit.rw - Kigalihit.rw\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:title\" content=\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:description\" content=\"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu\" \/>\n\t\t<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934\" \/>\n\t\t<meta property=\"article:published_time\" content=\"2026-04-04T09:08:30+00:00\" \/>\n\t\t<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2026-04-04T09:08:30+00:00\" \/>\n\t\t<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n\t\t<meta name=\"twitter:title\" content=\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw\" \/>\n\t\t<meta name=\"twitter:description\" content=\"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu\" \/>\n\t\t<script type=\"application\/ld+json\" class=\"aioseo-schema\">\n\t\t\t{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"BlogPosting\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#blogposting\",\"name\":\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw\",\"headline\":\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\\u2019amateka kitavangiye\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?author=2#author\"},\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/#organization\"},\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/04\\\/Aka-kanya-kuri-BK-Arena-abahanzi-Ben-na-Chance-bari-mu-kiganiro-nitangazamakuru-bagaruka-ku-819x1024-1-e1775293692676.webp\",\"width\":819,\"height\":387},\"datePublished\":\"2026-04-04T09:08:30+00:00\",\"dateModified\":\"2026-04-04T09:08:30+00:00\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#webpage\"},\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#webpage\"},\"articleSection\":\"Imyidagaduro, Kh\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#breadcrumblist\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw#listItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\",\"nextItem\":{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?cat=54#listItem\",\"name\":\"Imyidagaduro\"}},{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?cat=54#listItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imyidagaduro\",\"item\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?cat=54\",\"nextItem\":{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#listItem\",\"name\":\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\\u2019amateka kitavangiye\"},\"previousItem\":{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw#listItem\",\"name\":\"Home\"}},{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#listItem\",\"position\":3,\"name\":\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\\u2019amateka kitavangiye\",\"previousItem\":{\"@type\":\"ListItem\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?cat=54#listItem\",\"name\":\"Imyidagaduro\"}}]},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/#organization\",\"name\":\"Ikaze kuri Kigalihit.rw\",\"description\":\"Kigalihit.rw\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?author=2#author\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?author=2\",\"name\":\"Sean P\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#authorImage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2025\\\/09\\\/516660811_10162286580433300_4319557065086265650_n-150x150.jpeg\",\"width\":96,\"height\":96,\"caption\":\"Sean P\"}},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#webpage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934\",\"name\":\"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw\",\"description\":\"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\\u2019Ikinyarwanda n\\u2019ubwo bafite abakunzi b\\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/#website\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#breadcrumblist\"},\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?author=2#author\"},\"creator\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?author=2#author\"},\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/wp-content\\\/uploads\\\/2026\\\/04\\\/Aka-kanya-kuri-BK-Arena-abahanzi-Ben-na-Chance-bari-mu-kiganiro-nitangazamakuru-bagaruka-ku-819x1024-1-e1775293692676.webp\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934\\\/#mainImage\",\"width\":819,\"height\":387},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/?p=5934#mainImage\"},\"datePublished\":\"2026-04-04T09:08:30+00:00\",\"dateModified\":\"2026-04-04T09:08:30+00:00\"},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/\",\"name\":\"Ikaze kuri Kigalihit.rw\",\"description\":\"Kigalihit.rw\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/kigalihit.rw\\\/#organization\"}}]}\n\t\t<\/script>\n\t\t<!-- All in One SEO -->\n\n","aioseo_head_json":{"title":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw","description":"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu","canonical_url":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934","robots":"max-image-preview:large","keywords":"","webmasterTools":{"miscellaneous":""},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"BlogPosting","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#blogposting","name":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw","headline":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye","author":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?author=2#author"},"publisher":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/#organization"},"image":{"@type":"ImageObject","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/04\/Aka-kanya-kuri-BK-Arena-abahanzi-Ben-na-Chance-bari-mu-kiganiro-nitangazamakuru-bagaruka-ku-819x1024-1-e1775293692676.webp","width":819,"height":387},"datePublished":"2026-04-04T09:08:30+00:00","dateModified":"2026-04-04T09:08:30+00:00","inLanguage":"en-US","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#webpage"},"isPartOf":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#webpage"},"articleSection":"Imyidagaduro, Kh"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#breadcrumblist","itemListElement":[{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw#listItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/kigalihit.rw","nextItem":{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54#listItem","name":"Imyidagaduro"}},{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54#listItem","position":2,"name":"Imyidagaduro","item":"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54","nextItem":{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#listItem","name":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye"},"previousItem":{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw#listItem","name":"Home"}},{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#listItem","position":3,"name":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye","previousItem":{"@type":"ListItem","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54#listItem","name":"Imyidagaduro"}}]},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/#organization","name":"Ikaze kuri Kigalihit.rw","description":"Kigalihit.rw","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?author=2#author","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/?author=2","name":"Sean P","image":{"@type":"ImageObject","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#authorImage","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/wp-content\/uploads\/2025\/09\/516660811_10162286580433300_4319557065086265650_n-150x150.jpeg","width":96,"height":96,"caption":"Sean P"}},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#webpage","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934","name":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw","description":"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu","inLanguage":"en-US","isPartOf":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/#website"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#breadcrumblist"},"author":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?author=2#author"},"creator":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?author=2#author"},"image":{"@type":"ImageObject","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/wp-content\/uploads\/2026\/04\/Aka-kanya-kuri-BK-Arena-abahanzi-Ben-na-Chance-bari-mu-kiganiro-nitangazamakuru-bagaruka-ku-819x1024-1-e1775293692676.webp","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934\/#mainImage","width":819,"height":387},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934#mainImage"},"datePublished":"2026-04-04T09:08:30+00:00","dateModified":"2026-04-04T09:08:30+00:00"},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/#website","url":"https:\/\/kigalihit.rw\/","name":"Ikaze kuri Kigalihit.rw","description":"Kigalihit.rw","inLanguage":"en-US","publisher":{"@id":"https:\/\/kigalihit.rw\/#organization"}}]},"og:locale":"en_US","og:site_name":"Ikaze kuri Kigalihit.rw - Kigalihit.rw","og:type":"article","og:title":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw","og:description":"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu","og:url":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934","article:published_time":"2026-04-04T09:08:30+00:00","article:modified_time":"2026-04-04T09:08:30+00:00","twitter:card":"summary_large_image","twitter:title":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye - Ikaze kuri Kigalihit.rw","twitter:description":"Abaramyi Ben na Chance banasanzwe ari umugore n\u2019umugabo basobanuye impamvu bakunda kuririmba mu rurimi rw\u2019Ikinyarwanda n\u2019ubwo bafite abakunzi b\u2019ibihangano byabo benshi batacyumva. Aba bahanzi bateganya gutaramira abakunzi babo tariki 05 Mata 2026, aho bazaba bafasha abizera Krisitu kurushaho kuzirikana agakiza bakura mu kuba Yesu yarabapfiriye ndetse akanazuka. Ubwo bari mu kiganiro n\u2019abanyamakuru cyabaye kuri uyu"},"aioseo_meta_data":{"post_id":"5934","title":null,"description":null,"keywords":null,"keyphrases":{"focus":{"keyphrase":"","score":0,"analysis":{"keyphraseInTitle":{"score":0,"maxScore":9,"error":1}}},"additional":[]},"primary_term":null,"canonical_url":null,"og_title":null,"og_description":null,"og_object_type":"default","og_image_type":"default","og_image_url":null,"og_image_width":null,"og_image_height":null,"og_image_custom_url":null,"og_image_custom_fields":null,"og_video":"","og_custom_url":null,"og_article_section":null,"og_article_tags":null,"twitter_use_og":false,"twitter_card":"default","twitter_image_type":"default","twitter_image_url":null,"twitter_image_custom_url":null,"twitter_image_custom_fields":null,"twitter_title":null,"twitter_description":null,"schema":{"blockGraphs":[],"customGraphs":[],"default":{"data":{"Article":[],"Course":[],"Dataset":[],"FAQPage":[],"Movie":[],"Person":[],"Product":[],"ProductReview":[],"Car":[],"Recipe":[],"Service":[],"SoftwareApplication":[],"WebPage":[]},"graphName":"BlogPosting","isEnabled":true},"graphs":[]},"schema_type":"default","schema_type_options":null,"pillar_content":false,"robots_default":true,"robots_noindex":false,"robots_noarchive":false,"robots_nosnippet":false,"robots_nofollow":false,"robots_noimageindex":false,"robots_noodp":false,"robots_notranslate":false,"robots_max_snippet":"-1","robots_max_videopreview":"-1","robots_max_imagepreview":"large","priority":null,"frequency":"default","local_seo":null,"breadcrumb_settings":null,"limit_modified_date":false,"ai":{"faqs":[],"keyPoints":[],"titles":[],"descriptions":[],"socialPosts":{"email":[],"linkedin":[],"twitter":[],"facebook":[],"instagram":[]}},"created":"2026-04-04 09:08:30","updated":"2026-04-04 09:14:29","focus_keyword":null,"additional_keywords":null,"truseo_locale":null,"seo_analyzer_scan_date":null},"aioseo_breadcrumb":"<div class=\"aioseo-breadcrumbs\"><span class=\"aioseo-breadcrumb\">\n\t\t\t<a href=\"https:\/\/kigalihit.rw\" title=\"Home\">Home<\/a>\n\t\t<\/span><span class=\"aioseo-breadcrumb-separator\">&raquo;<\/span><span class=\"aioseo-breadcrumb\">\n\t\t\t<a href=\"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54\" title=\"Imyidagaduro\">Imyidagaduro<\/a>\n\t\t<\/span><span class=\"aioseo-breadcrumb-separator\">&raquo;<\/span><span class=\"aioseo-breadcrumb\">\n\t\t\tBen na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye\n\t\t<\/span><\/div>","aioseo_breadcrumb_json":[{"label":"Home","link":"https:\/\/kigalihit.rw"},{"label":"Imyidagaduro","link":"https:\/\/kigalihit.rw\/?cat=54"},{"label":"Ben na Chance bijeje abakunzi babo  igitaramo cy\u2019amateka kitavangiye","link":"https:\/\/kigalihit.rw\/?p=5934"}],"_format-video":{"_siteseo_readibility_data":["a:1:{s:16:\"paragraph_length\";i:0;}"],"_edit_lock":["1775293824:2"],"_edit_last":["2"],"_thumbnail_id":["5944"],"_wp_page_template":["default"],"xyz_fbap":["1"],"_aioseo_title":[null],"_aioseo_description":[null],"_aioseo_keywords":["a:0:{}"],"_aioseo_og_title":[""],"_aioseo_og_description":[""],"_aioseo_og_article_section":[""],"_aioseo_og_article_tags":["a:0:{}"],"_aioseo_twitter_title":[""],"_aioseo_twitter_description":[""],"mashsb_timestamp":["1775361400"],"_monsterinsights_sitenote_active":["0"],"_siteseo_robots_primary_cat":["119"],"_siteseo_redirections_type":["301"],"_siteseo_redirections_logged_status":["both"],"_post_template_options":["a:1:{s:17:\"single_post_style\";s:0:\"\";}"],"_format_video":["a:1:{s:13:\"embedded_link\";s:0:\"\";}"],"_wpas_done_all":["1"],"post_views_count":["289"],"_publicize_shares":["a:1:{i:0;a:10:{s:6:\"status\";s:7:\"success\";s:7:\"message\";s:53:\"https:\/\/facebook.com\/501864193215593_1608182664077153\";s:9:\"timestamp\";i:1775293722;s:7:\"service\";s:8:\"facebook\";s:13:\"connection_id\";i:25737017;s:11:\"external_id\";s:15:\"501864193215593\";s:13:\"external_name\";s:13:\"kigalihits.rw\";s:15:\"profile_picture\";s:519:\"https:\/\/scontent-dfw6-1.xx.fbcdn.net\/v\/t39.30808-1\/304874218_611178307110932_6491930694523393984_n.jpg?stp=c0.0.477.477a_cp0_dst-jpg_s50x50_tt6&_nc_cat=101&ccb=1-7&_nc_sid=f907e8&_nc_ohc=B_eZqGG4DHwQ7kNvwEPUpQB&_nc_oc=Adok-cxEVV00f_IpTGHAgMafa_HY8ef5bAyH0WeIcxfY14iu1xRlgxxVJt6T7XZGv3A&_nc_zt=24&_nc_ht=scontent-dfw6-1.xx&edm=AGaHXAAEAAAA&_nc_gid=Q6txhZinVEZGxAaEEBxqug&_nc_tpa=Q5bMBQF02mgH7IvffjMYXUgrPo7flXXIxDYv78HevZpuYQ6sMLe7oF1Gzyxyuc9PVT99Dn5gcEk_&oh=00_Af3Ifaoo0CGt0prfU9k06eDAeGwddAInapoqlLndCBknxQ&oe=69D6A937\";s:12:\"profile_link\";s:40:\"https:\/\/www.facebook.com\/501864193215593\";s:13:\"wpcom_user_id\";i:0;}}"],"mashsb_shares":["0"],"mashsb_jsonshares":["{\"total\":0}"]},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5934","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcomments&post=5934"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5934\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":5945,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/posts\/5934\/revisions\/5945"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=\/wp\/v2\/media\/5944"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fmedia&parent=5934"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Fcategories&post=5934"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/kigalihit.rw\/index.php?rest_route=%2Fwp%2Fv2%2Ftags&post=5934"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}