
Benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda , ntibatinda
kuvuga ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody ariwe
uyoboye muri muzika nyarwanda muri iyi myaka bitewe n’uburyo indirimbo
ze zikunwa cyane.
KANDA HANO URYOHERWE
Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa bihoraho kandi ukabikorana ubushishozi,ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w’umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imali mu muziki yagakwiriye kwitwaza.Ubukaka n’bushongore bw’umuziki bushingira mu byo akora kandi agahorana yirinda igikorwa cyatuma rubanda nyamwinshi rututekereza.
Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Kamena umuhanzi umaze kuba icyamamre hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahitishijemo abafana be bamukurikira kuri uru rubuga indirimbo yasohora hagati ya:”Jioni,Ndagatora na Capterpillar iyo yabaha mbere yizindi.
Benshi mu bafana b’uyu muhanzi bahise batangira kumusubiza ari ko bamwe bananyugazamo bagatebya aho nk’umunyamakuru wa RBA Robert Mackenna yamusubije ati”Uwatoye atora rimwe rekura “Ndagatora”.

Undi nawe witwa Uwase Ange yamusabye gusohora irimo ibishegu ngo ku
buryo abanyeshuri bazava ku ishuri byaravuye kuri Hit. Yagize ati”Sohora
iyirimo ibishegu byinshi kuko abana baracyari ku ishuri bazaze
yarahararutswe pe kandi waba utanze umusanzu ku gihugu cyakubyaye”.
Nubwo benshi bagiye batebya mu kumusubiza ,muri izi ndirimbo uko eshatu uyu muhanzi yasabye abafana guhitamo iyo asohora mbere indirimbo yagize amajwi menshi ni ”Ndagatora “ku ijana. Aho ifite 41%.
991 total views, 1 views today