Inkuru mbi: Gisagara abaforomo babiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka – AMAFOTO

Impanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara yahitanye abafomo babiri n’aho abandi batatu barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kansi- Gikore mu Kagari ka Sabusaro, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021 ahagana saa Cyenda.

Imodoka yo mu bwoko bwa Pajero yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, yataye umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.

Hahise hapfa abaforomo babiri barimo uwari usanzwe akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe n’uwakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uwo muhanda wabereyemo impanuka ukoze neza, ahubwo icyabaye ari uko imodoka yananiwe gukata bituma imanuka mu manga.

Yakomeje ati “Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.”

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB.

Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibilizi.

Impanuka y’imodoka yahitanye abaforomo babiri, abandi batatu barakomereka

Iyi modoka yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore

Kuri iyi manga ni ho imodoka yamanutse igwa mu kabande nyuma yo guta umuhanda

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *