Iradukunda Liliane yatowe mu bakobwa b’ubwiza bufite intego muri Miss World

Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World riri kubera mu Bushinwa, yatowe mu bakobwa 25 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose,’ batoranyijwe hagendewe ku mishinga yabo.

Abategura Miss World batangaje ko abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa batoye umukobwa ukomoka muri Nepal nk’uhiga abandi mu cyiciro cya ’Beauty With a Purpose’ nyuma yo gukora isuzuma inshuro ebyiri mu bagahitamo amashusho y’imishinga 25 irimo n’uwa Miss Iradukunda Liliane.

Shrinkhala Khatiwada wo muri Nepal yatowe inshuro ebyiri mu munsi umwe kuko no mu kindi cyiciro cya ’Multimedia Challenge’ cyari cyabanje yari yatsinze abandi bakobwa nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa internet rw’abategura irushanwa rya Miss World.

Uyu mukobwa yerekanye amashusho y’umushinga ateganya wo guhanga no kubaka ibigo nderabuzima mu bice by’icyaro.

Umuyobozi wa Miss World, Julia Morley, yavuze ko byari urugamba rwa mbere rukomeye guhitamo umushinga umwe gusa mu yatanzwe yose, ashimira abahatanye muri icyo cyiciro abifuriza gukomeza kwitwara neza mu mishinga bafite mu bihugu byabo.

Umushinga wa Iradukunda Liliane watumye ashyirwa mu bakobwa 25 b’ubwiza bufite intego muri Miss World werekeranye no kurwanya imirire mibi. Yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa kabiri wageze muri iki cyiciro nyuma ya Mutesi Jolly wakigezemo mu 2016.

Miss Iradukunda Liliane mu cyiciro cy’abakobwa batowe muri Beauty With a Purpose yatambukanye n’abaserukiye Barbados, Brazil, Chile, u Bushinwa, Cook Islands, Guyana, Indonesia, u Butaliyani, Jamaica, u Buyapani, Kenya, Lebanon, Malaysia, Mexico, Mongolia, Myanmar, Nepal, New Zealand, Panama, u Burusiya, Scotland, Singapore, Trinidad & Tabaqo na Vietnam.

Irushanwa rya Miss World ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo ni rimwe y’ubwiza akomeye ku Isi, uyu mwaka ryahuje abakobwa bo mu bihugu bisaga 120 birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Iradukunda Liliane.

Miss World ni ku nshuro ya 68 ibaye, abatsinze bazamenyekana ku wa 08 Ukuboza 2018 mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be basaga 120 bacumbikiwemo.

Iradukunda Liliane yatowe mu bakobwa b’ubwiza bufite intego muri Miss World

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *