Irambona Gisa Eric mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa umukunzi we Olivia (Amafoto)

Irambona Gisa Eric ni myugariro wa gikundiro izwi nka Rayon Sport yasabye akanakwa umukunzi we Mugeni olivia mu birori byitabiriye na bimwe mu byamamare .

Mu gitondo cyo ku wa 23 werurwe 2019 nibwo umuhango wo gusaba no gukwa bya Irambona Eric byabereye muri Mel Rose Palace ku kicukiro ,aho imiryango yose yari yateraniye yishimira ibyiza abana babo bagezeho .

Mu muhango wo gusaba no gukwa benshi batunguwe no kubona myugariro Irambona akenyerewe na bamwe mu bantu byamamare nka Lil G, David Donadei  wahoze ari umutoza we ndetse na bakinnyi bagenzi be barimo n’inshuti ye Djabel n’umufasha we ndetse n’umunyamategko wa FERWAFA Karangwa Jules.

Nyuma yo gusaba no gukwa hakurikiye umuhango wo guhamya isezerano ryabo imbere y ‘imana umuhango wabereye muri Church Of God kuri
Saint Patrick Kicukiro aho buri wese yemeje ko agiye kuba umutima w’urugo .

Eric irambona na Olivia nyuma yo gusezerana imbere y’Imana mu bakiriye abatumirwa babo muri Ahava River naho muri Kicukiro ibirori byaranzwe na kanyamuneza bigeze kuri Donadei we byamurenze .

Donadei watoje Ikipe ya Rayon Sport muri 205 kuri ubu akaba yibera mu gihugu cya Thailand yatangaje ko yishimiye kuba yarafashwe na Irambona Erin nk’umuvandi we akamuha umwanya mu bukwe ari ibintu by’agaciro cyane kandi akaba yishimiye uko yakiriwe mu muryango mushya.

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza nawe akaba ariho avuka. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2013.

Amafoto: Mahoro Luqman

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *