
Uyu munsi uko isi irushaho kugenda itera imbere ni nako abakunda gushoka bagenda baruahaho kubona ahantu hababera heza ariko batibagiwe na handi habashyira mu byago , twabateguririye urutonde rwa ahantu hakurura abantu ariko hanateye n’ubwoba cyane kw’isi .
Ikibaya cy’urupfu (Death Valley) USA
Tuvuga ko isi ari icumbi ryacu gusa Death Valley niryo tanura ritwika , iki kibaya kigizwe n’ubutayi bizwa nibwo bwahize ubundi mu kugira ubushyuhe bwinshi butigeze bwandikwa ahandi kw’isi hose kuko bugira ubushyuhe bwa Degire serisiyusi 56,7 , uko byagenda kose izuba ritwika n’ubushyuye buteye ubwoba bwo kuri Death Valley bwakica mu gihe kitarenze amasaha 14 nta mazi ufite yo kunywa
Ubutayu bwa Danakir (The Danakil Desert) Eritrea
Ubutayu bwa Danakil buri mu gihugu cya Eritireya bugira ubushyuhe bwa Degire serisiyusi 50 , bufite uturunga twinshi kandi tukiruka imyuka ihumanya cyane ni bintu bigoye kwiyumvissha yuko ko muri afurika hari ubutayu nkubwo ngubwo , gusa nubwo hameze hatyo abanu benshi bahafata nk’ikuzimu ario hakurura abantu benshi bakajya kuhasura nubwo bitemewe kuhagera udafite umuntu uhazi ugenda akuyobora
Umusozi wa Washington (Mount Washington) USA
Umusozi wa Washington ufite gahigo ko kuba ugira imiyaga yihuta cyane kuri iyi isi ya Nyagasani aho umuyaga waho uba ufite umuvuduko wa kilometero 327 mw’isaha .
Imiyaga ifite ingufu nyinshi siyo iwuranga kuko n’ubukonje bwaho bwonyine bugera munsi ya degire 40 , ikindi uyu musozi ubaho urubura bituma haza mu hantu hateye ubwoba cyane kuko ufite uburebure bwa Metero 1917 z’ubujyejuru .
Ikirunga cya Sinabung (Sinabung Volcano) Indonesia
iki kirungakiri mu gihugu cya Indoneziya ni kimwe mu birunga bikiruka kiri ku kirwa cya Sumatra aho buri mwaka kiruka kigasiga abantu benshi batagira aho baba ndetse batanafite ibyo kubatunga , imijyi ndetse n’ibyaro byaho higerereye byarengewe n’amabuye yagize asigwa n’iruka ryacyo rybaye mu myaka 2010,2013,2014, 2015 mu gihe giheruka kuruka bwa nyuma mu kwa kabiri 2016 .
iyo icyo kirunga kirutse kijugunya ibyuka bihumanya ndetse n’ibibuye byinshi bigera ku burebure bwa metero 2500 ku buryo abahatuye babaho batizeye ejo habo heza .
ikirwa cy’inzoka (Snake Island), Brazil
iki kirwa giherereye mu gihugu cya Brazil kizwiho kuba ari hamwe mu hantu habi cyane kw’isi ,impmavu ikaba yoroshye cyane kubera ni ahantu habarizwa inzoka zifite ubumara bwinshi cyane kw’isi zitwa Bothrops .
Abashakashatsi bavuga yuko inzoka byibura ziri hagti y’eshanu n’icumi kuri icyo kirwa ziba ziri muri Metero kare ,Hari amateka menshi avuga ko hari abantu bagiye basimbuka impfu zinyamwaswa zica , amwe muri ayo mateka ni ayuwakoraga kuri icyo kirwa watewe nimwe muri izo nzoka ikamurya agahita ahasiga ubuzima ,kuva icyo gihe leta ya Brazil yashyizeho itegeko ko nta muntu wmerewe kuhatemberera kubera izo nzoka
Madidi National Park, Bolivia
Ukibona bwa mbere iyi parike ubona ari ahantu habereye ijisho ariko habarwa muhateye ubwoba kuko haba imvyuka ihumanya , ikindi nuko ibimera byose bihamera bidashobora kuribwa kubera imyuka myinshi ihumnaya ihaba
Ikibaya cy’urupfu (Valley of Death, Kamchatka) Russia
ikibaya cy’urupfu cya Kamchatka giherereye mu burengerazuba bw’uburusiya hafi y’ikindi kibaya cyamamaye cya geysers , icyo kibaya kibamo imyuka ihumanya myinshi cyane aho haba amakuba akomeye cyane ku kiremwa cyose yaba Umuntu, ibihingwa cyangwa ibisimba kihagejeejwe gihita gipfa ako kanya mu gihe abantu bo babanza kugira umuriro mwinshi, bagacika integer ndetse bakanacibwamo
Bikini Atoll, The Marshall Islands
iki kirwa kiri mu Nyanja gifite umwuka mwiza ariko cyaje gutinywa cyane nyuma yaho batangiye kujya bahakorera poragarmu zimwe na zimwe z’ibisasu bya kirimbuzi byatumye hahinduka ukundi aho ibiremwa bitandukanye bisigaye bihagirira ibibazo kubera imirasire y’ibikorwa bya kirimbuzi bihakorerwa bishobora no gutera indwara ya Kanseri .
Ubwami bw’inzovu (Elephant Kingdom Chonburi, Thailand)
Ubwami bw’inzovu buherereye mu gihugu cya thailane aho umworozi w’ingona yazifungiranye ahantu mu kiyaga abo ba mukerarugendo bifuza kuzisura bakodesha akantu gato kameze nka kazu kari mu mazi hagati aho babasha kuzireba baezegereye ndetse bakanazigaburira inyama ziziritse ku gati karere aho benshi bakora ibikorwa bimwe biteye ubwoba aho benshi bakresha ubwo buryo ingona zishoje zigasimbuka zishaka gufata izo nyama ibintu bimwe bituma hajya mu hantu hateye ubwoba kw’isi