Irebere ubwiza bw’abakobwa 20 batsindiye kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 (Amafoto)

Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda rigeze ahakomeye, abakobwa 17 bamaze gusezererwa baharira ikibuga bagenzi babo 20 ari na bo bazajya mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uzarangira himikwa ukwiye ikamba.

Ni mu birori bikomeye byabereye i Gikondo muri Expo Grounds mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mutarama 2019, ahari hateraniye imbaga y’abaje gufana no kogeza abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Iki gikorwa cyatangiye saa moya zuzuye ku mugoroba, buri mukobwa muri 37 bari baremerewe guserukira Intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali yanyuraga imbere y’akanama nkemurampaka mu kwerekana ingendo ye, hanyuma agasubiza ikibazo kiri kuri nimero yatomboye.

Mu ihema ryabereyemo iri jonjora hari ukogeza kudasanzwe, buri mukobwa yabaga afite abafana be bamushyigikiye bikaba akarusho bigeze ku no mu bazanye za ’Vuvuzela’, ibyapa n’imipira yanditse amazina ndetse igaragaraho n’amafoto y’abakobwa bahatanye.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Utamuriza Rusaro Carine, Mutesi Jolly na Umurerwa Evelyne kemeje ko hakomeza abakobwa 19 biyongereye kuri Mwiseneza Josiane wari wamaze kubona itike yo gutambuka mu kindi cyiciro kubera gutorwa kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Uyu mukobwa n’ahabereye iki gikorwa yari ashyigikiwe mu buryo budasanzwe ku buryo buri uko atambutse abamwogeza bavuzaga induru idasanzwe n’uwari mu bilometero akaba yakwibaza icyabaye! Yeretse igihandure bagenzi be mu gushyigikirwa cyane.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *