
Burabyo Yvan uzwi kw’izina rya Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe cyane hano mu Rwanda Kubera ijwi rye ryatwaye imitima ya benshi agiye kumurika alubumu ye ya 1 yise Love Lab .
Nkuko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze na bamwe mu bayobozi ba New level inzu ifasha ikanagira Yvan Buravan na Active Inama yabidutangarije muri Iki gitondo yagize ati igihe ni cyo kubereka ibikorwa by’umusore wanyu .
Jean Marie Mukasa Umuyobozi Mukuru wa New Level yakoemeje atubwira ko umunsi nyiri izina wo kumurika alubumu ya Yvan Buravan yise Love Lab ari tariki ya 1 Ukuboza 2018 aho azaba ataramira abantu mu gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali ahakunze kubera ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Twibukiranye kandi ko uyu muhanzi ari umwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RFI cya Prix Decouvertes aho ari mu icumi bazatoranywamo uzegukana igihembo uyu mwaka wa 2018 akaba akeneye ko abanyarwanda bamutora kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo.
297 total views, 1 views today