Itsinda rya Kassav rimaze imyaka 40 rikora injyana ya Zouk rizataramira I Kigali

Itsinda ry’abanyamuziki rikomeye ku Isi cyane mu njyana ya Zouk rizwi nka Kassav ritegerejwe mu gitaramo rizahakorera tariki 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundana.

Iri tsinda riri mu yakunzwe cyane ku Isi kuva mu myaka ishize cyane ko rimaze iminsi ryizihiza imyaka 40 ishize ritangiye, rikaba ryaratangiye kubaho mu 1979.

Muri iyi myaka rimaze ryakozemo album 20 mu gihe abarigize nabo bakoze 12 bagiye bikorana ku giti cyabo.

Kassav yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zamamara ku Isi hose ryanakoze ibitaramo hafi ku Isi hose mu bitaramo bikomeye kugeza mu byo bari bamaze iminsi bakora byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bamaze bakora umuziki.

Nk’uko umwe mu bari gutegura iki gitaramo   yabivuze  yagize ati Kassav izataramira i Kigali tariki 14 Gashyantare 2020 umunsi wahariwe abakundana.

Kassav izanyura i Kigali mu rugendo bazaba barimo rwerekeza muri RDC aho bazaba bitabiriye iserukiramuco batumiwemo.

Iki gitaramo cyo ku munsi w’abakundana kigiye kujya kiba buri mwaka mu Rwanda ku itariki 14 Gashyantare.

Nuko  ikigo cya  RG Consult na  Arthur Nation bari gutegura iki gitaramo  bamamze gushyira hanze  impapuro zamamaza  hanze  ariko ubu  ikintu kimwe twavuga ni itariki kizaberaho aho kizabera n’ibindi uko iminsi izagenda yigira imbere muzagenda mubimenya.”

Iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda tariki 31 Nyakanga 2010 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco rya FESPAD ryabaga ku nshuro ya karindwi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *