
Itsinda rya The Legends rigizwe na basore babiri Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientifi na King The Winner ni abasore bamenyekanye mu ndirimbo nka Rayon sport ,Winner of love ndetse n’izindi barashishikariza urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima .
Aba basore bakunze gukora indirimbo ziganjemo ubutumwa bugaruka cyane ku rubyiruko badutangarijeko nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zitanga ubutumwa ku rubyiruko ko bakwirinda ibintu byose byababuza aheza hejo bahisemo gukora noneho irwanya ibiyobyabwenge bise Leave the Drugs ( Mureke ibiyobyabwenge )
Dr Scientific yagize ati : Muri iyi minsi mu Rwanda hari icyorezo cyokamye urubyiruko aho ibyobyabwenge nk’urumogi. Mugo, Cocaine ,inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka siruduwiri ndetse ni bindi byinshi bikomeje kwangiza urubyiruko rw’u Rwanda .
Yakomeje avuga ko ibyo biyobyabwenge bikomeje guhangayikisha igihugu ndetse n’ababyeyi ati mwibuke ko no mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye I gabiro umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagarutse kuri icyo kibazo cy’ibiyobyabwenge ,akaba ariyo mpamvu nabo nka the The Legends bahagurukiye gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gutangaza aho babibonye.
Tumubajije gahunda y’indirimbo bari baherutse kudutangariza ko bagiye gushyira hanze yadusubije ko zose zamaze kugera hanze harimo iyi Leave the Drugs , ndetse na Rayon sport nimwe bakoranye na Jay polly gusa bakaba bakomeje kugira ikibazo cyo kubona ubufasha bwo kuzigeza ku bakunzi babo ariko bakabasaba ko bazireba kuri youtube channel yabo yitwa Rwanda E.A.T Legends
275 total views, 1 views today