
Itsinda Trezzor rigizwe n’abasore babiri Yves kana na Hategekimana Bertrand bakunzwe mu ndirimbo Urukumbuzi’, ‘Nsasira’, Rockstar’,Mon Amour n’izindi nyinshi cyane bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise Njye Nawe yuzuyemo amagambo y;urukundo
Mu kiganiro nabo basore badutangarije ko muri iyi minsi kw’isi hose urukundo rukomeje kuganza cyane ruri mu biza ku mwanya wa mbere mu gutwara imitima ya benshi cyane akaba ariyo mpamvu twayise “Njye Nawe “.
bakomeje bagira bati “burya iyo ukunda umuntu umwereka imbamutima zawe cywangwa amarangamutima yawe kugira nawe abone koko k’umukund akaba ari indirimbo yadufashe igihe kinini cyane tukayikora hakiri kare ariko ntitwihutire kuyishyira hanze kuko twifuzaga ko igihe tuzayigeza ku bakunzi bacu izaba ifite ibikenerwa byose birimo n’amashusho meza .
Ku bijyanye naho indirimbo yakorewe yadutangarije ko akenshi indirimbo zabo zikorwa na Producer Trackslayer wo muri Touch Record akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo nshya ariko afasha n’bamwe mu bahanga mu gucuranga ibindi bikoresho bya Muzika nka Joseph usanzwe uzwi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction acuranga Saxophone naho Bertrand we yacuranze Piano.
Amashusho yayo yo Yves yatubwiye ko yabavunnyeho gatoya kuko bayakoreye mu bihugu bibiri mu Rwanda ndetse no muri Congo kuko bifuzaga ko nayo azaza ari ku rwego rwo hejuru .
https://www.youtube.com/watch?v=JK3pkJ89ZNE