
Itsinda rya The Legends rigizwe na basore babiri Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientifi na King The Winner ni abasore bamenyekanye mu ndirimbo nka twahisemo ndetse ni zindi nyinshi . Kuri ubu aba basore bashyize hanze indirimbo bise Alia
Mu kiganiro kigufi twagiranye na Dr Scientific ubwo yatuzaniraga iyi ndirimbo yadutangarije ko indirimbo Alia ari inidirimbo y’urukundo .
Yagize ati n’indirimbo ivuga ku nkuru yabayeho aho umwe mu nshuti ze yakunze umukobwa akamwizeza byose mu rukundo harimo no kuba bazaba ariko umukobwa akanga agakurikira iby’isi agasigira umukunzi we agahinda .
Tumubajije impamvu muri iyi minsi bari gukora indirimbo nyinshi cyane mu gihe gitoya yadusubije ko mu mishinga bafite bagomba gukora cyane kugira bakomeze batange ubutumwa bwabo ku bakunzi babo .
Mu gusozaa twamubajije kugeza ubu indirimbo bafite we na mugenzi we king the Winner atubwira ko bafite indirimbo nyinshi zishobora kujya kuri alubumu ebyiri cyangwa eshatu ibyo bo bakaba babibona nk’igikorwa gikomeye kandi yaduhamirije ko nubu bagikomeza gukora mu rwego rwo kugeza kure ibihangano byabo.

Indirimbo Alia yakozwe mu buryo bw’amajwi n’umusore umaze igihe muri muzika uzwi nka Producer Knox beat muri Moster Record