Ivan Minnaert watoje Rayon sports ari mu biruhuko mu Rwanda

Ivan Minnaert Umubiligi uzwi cyane mu Rwanda bitewe n’uburyo yagiye ahatoza amakipe nka Rayon Sports, kuri ubu ari mu Rwanda mu biruhuko aho kuri ubu avuye i Tripoli muri Libya, igihugu kiri mu Majyaruguru ya Afurika.

Mu gicuku cy’uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 saa saba n’iminota 15 (01:15 AM) ni bwo indege ya Turkish Air Lines ifite kode ya TK612 yari ivuye Istanbul muri Turkia yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe mbere y’uko saa saba n’iminota 39’ (01:39 AM) asohoka mu kibuga cy’indege.

Ivan Minnaert yavuze ko aje mu biruhuko bitewe n’uko imikino ibanza muri shampiyona y’abato muri Libya yarangiye.

“Nje mu Rwanda kuko ni ahantu nkunda cyane bitewe n’uko nta kibazo na kimwe mpagirira iyo mpari. Nje mu biruhuko byanjye, nje kuganira n’inshuti zanjye kuko nzihafite nyinshi. Nzagira umwanya wo gutembera imwe mu mijyi y’u Rwanda nka Karongi n’ahandi”. Minnaert

Ivan Minnaert avuga ko afite umuryango muri Espagne n’u Bubiligi ndetse akaba yarabaye mu mijyi itandukanye i Burayi na Afurika ariko asanga mu bihugu n’imijyi yabayemo muri Afurika umurwa mukuru w’u Rwanda (Kigali) umurutira indi mijyi yose yo muri Afurika.

“Mu Rwanda icya mbere iyo wubahirije amategeko y’igihugu nawe uba ubizi ko ufite umutekano wuzuye bitandukanye n’ahandi ushobora gukora ibyo usabwa byose ariko ugasanga ntabwo utekanye. Nta yindi mpamvu izatuma nza mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri uretse kuruhuka no gusura inshuti zanjye”. Minnaert

Ivan Minnaert avuga ko mu Rwanda hamugwa neza 

Minnaert avuga ko akazi kameze neza muri Libya kandi ko ibyo abayobozi bamusaba abigeraho uko bikwiye bityo akaba yumva yafata akanya ko kuruhuka kugira ngo nyuma y’ibyumweru bibiri azasubire mu kazi.

“Akazi karagenda neza nta kibazo. Ibyo abayobozi bansabye ndabona mbigeraho uko bikwiye. Ndumva rero nta kindi nakora uretse kuruhuka nkaganira n’inshuti zanjye nkazabona gusubira mu kazi nyuma y’ibyumweru bibiri”. Minaert

Ivan Minnaert yatoje amakipe atandukanye muri Afurika arimo; Rayon Sports (2015-2016, 2018), Mukura Victory Sport (2017). Uyu mugabo yatoje Black Leopards FC yo muri Afurika y’Epfo (2017), AFC Leopards (Kenya, 2016), AC Djoliba (2014-2015), Al Ittihad y’abato (Libya, 2014), VB Addu FC (2013-2014), CD San Roque de Lepe (Youth, 2012-2013), UD Tesorillo (Youth,2011-2012), Union Estepona CF (2009-2011), Atletico Zabal (2007-2009) na CD Guadiaro (2002-2005).

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *