
Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop Star
season 1 ahabwa sheki ya miliyoni 10 mu gihe byari bizwi ko ari miliyoni
50.
Ku mugoroba wo kuri uyi wa Gatatu nibwo habaye gusoza irushanwa rya The Next Pop Star ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Muri 1/2 hagezemo abaririmbyi umunani ari bo Cyiza Jackson, Ish Kevin, Gisa Cy’Inganzo, Jasmine Kibatega, Hirwa Irakoze Honorine, Yannick Gashiramanga.
Aba babanje guhatana maze Irakoze Hirwa Honorine, Yannick Gashiramanga na bavamo.
Ish Kevin, Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo na Jasmine Kibatenga bongeye guhatana maze birangira umukobwa rukumbi wari usigayemo abahiga.
Ish Kevin yabaye uwa kabiri, Gisa uwa gatatu naho Cyiza Jackson aba uwa kane.
Jasmine Kibatenga wabaye uwa mbere yarenzwe n’ibishimo ararira, akomoza
ku rugendo rwe rutari rworoshye rwatumye hari abamwita ikirara ariko
ashimira umubyeyi we wamwihanganiye.
Bitunguranye yaherejwe sheki yanditseho amafaranga miliyoni 10 ngo andi miliyoni 40 azakoreshwa mu bikorwa byo kumufasha guteza imbere ibikirwa bye bya muzika.



Ish Kevin wabaye uwa kabiri azafashwa gutunganya ibihangano bye no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
659 total views, 1 views today