Jay Polly azafungurwa ku bunani

Tuyishime Joshua wamamaye mu njyana ya Hip Hop, nka Jay Polly azava muri gereza ku wa 1 Mutarama 2019.

Mupenda Ramadhan [Bad Rama] uhagarariye The Mane, yateguye igitaramo cyo kumwakira yadutangarije ko uyu muhanzi azarekurwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ati “Jay Polly azava muri gereza ku wa 1 Mutarama 2019 saa mbili za mugitondo. Azarekurwa ku wa 31 Ukuboza 2018, ariko ave muri gereza mu gitondo cyaho”.

Byari biteganyijwe ko Jay Polly yagombaga gufungurwa ku wa 28 Ukuboza ariko haza kubaho imbogamizi zatumye hiyongera indi minsi.

Uyu muraperi wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda, ku wa 24 Kanama 2018 nibwo yakatiwe igifungo cy’amezi atanu nyuma yo gukubita no gukura amenyo umugore we Shalifa Mbabazi.

Jay Polly wamaze kurangiza igihano cye azava muri gereza yitabire igitaramo cyo kumwakira kizaba ku wa 1 Mutarama 2019. Kizabera muri Platinum Club i Kibagabaga.

Kizahuriramo abahanzi batandukanye nka Queen Cha, Safi Madiba, Asinah na Jay Polly. Kizayoborwa n’umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye, Ally Soudy afatanyije na Shaddy Boo 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *