
Mu mwaka wa 2016 nibwo mu myidagaduro yo mu Rwanda higeze kuvugwa inkuru yashimishije benshi aho umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka jay Polly ko yasinyanye amasezerano yo gukora n’umugabo uzwi nka Nkurikiyinka Bosco ariko nyuma y’igihe kitari kirekire iyo mikoranire yaje guhagarara.
Nyuma yo guhagarika imikoraniye yabo bombi umwe akajya gukora ku giti cye abo bagabo bakomeje kugenda bahuzwa n’ibintu byinshi bisanzwe ariko nyuma y’icyo gihe cyose abo bagabo bongeye guhuza imbaraga mu mikoranire aho bashinze akabari keza mu rwego rwo gukomeza guterana ingabo mu bitugu.
Ubwo twamenyaga aya makuru twifuje kumenya neza niba aribyo twegera Best Manager Bosco tumubaza niba koko ibyo twavumbuye aribyo maze atwemerera ko mu gihe cy’imyaka isaga itatu nta bintu byinshi bakorana n’umuhanzi Jay Polly ubu bongeye kwihuza bakora ahantu abantu benshi bashobora kuruhukira ndetse bakanahafatira amafunguro atandukanye mu gihe bari kuruhuka .
Tumubajije uko aho hantu bazajya bakorera ibyo bikorwa yatubwiye ko hitwa Zebra tourism Hotel iherereye ku kimihurura munsi ya Simba ku muhanda uturuka ku gishushu ugana kicukiro ku muhanda w’igitaka.
Manager Bosco mu gusoza yatubwiye ko muri Zebra Tourism Hotel umukiriya ari umwami anasaba abantu bose kubagana kubera serivise nziza haba kubyo kurya ,kuryama ndetse no Kunywa akaba yararikiye abanyarwanda kuzahatemberera mu mpera z’uyu mwaka kw’itariki 31 ukuboza 2019 bakifatanya mu birori byo gusoza umwaka , aho uzitabira icyo gitaramo azabasha kwigurira indobo ya Heineken 6 ku mafaranga ibihumbi 5000 akongezwa Pizza y’Ubuntu .
Iyo uri muri Zebra toursim Hotel uba witegeye bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali Ushobora kwirebera Umuziki ugezweho ndetse n’imipira Itandukanye yo kw’isi hose Abakiliye bagana Zebra Toursim Hotel baba bicaye neza aho bagubwa neza icyo kunywa buri wese yiyakiriza icyo yifuza