Jay Polly yakubise umugore we amukura amenyo none yatawe muri yombi

Umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho gukubita umugore we akamukura amenyo, Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza ngo hamenyekane neza uko byakozwe kugira ngo akurikiranwe n’inkiko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yemeje aya makuru avuga  ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo gukubita umugore we.

Yagize ati “Ni byo arafunzwe, yafashwe mu mwanya ushize, yakubise umugore we amukura amenyo abiri. Iperereza ryatangiye arimo arakurikiranwa, Ubugenzacyaba buriho burakora ibyo bugomba gukora muburyo nyabwo.”

Mbabazi yavuze ko barwanye bari mu rugo, bombi bakaba bari baraye mu kabari ku buryo iperereza rigikomeje ku mvano y’ayo makimbirane.

 

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *