Jeannot Witakenge wakiniye Rayon Sports akanayitoza yabazwe igifu

Bukavu: Umukinnyi Jeannot Witakenge wamamaye muri Rayon Sports nk’umukinnyi wo hagati ndetse akanayibera umutoza wungirije muri 2017, arembeye mu Bitaro by’Abapadiri i Bukavu mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, nyuma yo kubagwa igifu yashyizwemo sonde. Abakunzi ba Rayon bari kwikusanya ngo barebe ko bamufasha kuzishyura ibitaro.

Jeannot Witakenge ubu nubwo arimo sonde aragenda yoroherwa

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yadutangarije ko amakuru y’uburwayi bwa Jeannot Witakenge yabagezeho, ubu bakaba bari gukusanya inkunga yo kumushyigikira.

Ati “Hari gahunda zikorwa hirya no hino binyuze muri Komite z’abafana, barashaka uko begeranya ubufasha nibugwira tuzareba uko bugera ku mukinnyi wamamaye muri Rayon Sports.”

Avuga ko Jeannot Witakenge yarwaye mu nda ubu akaba yarabazwe kandi bigenda neza, ngo yasabye Rayon Sports kumufasha kwishyura ikiguzi cy’amafaranga ibitaro bizamuca.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports witwa Jean Claude NZABONIMPA yabwiye Umuseke ko yasuye Witakenge mu Bitaro arwariyemo i Bukavu, yamugezeho ku wa mbere w’iki cyumweru asanga akirwaye.

NZABONIMPA yabwiye umuseke ko Jeanot Witakenge akeneye ubufasha kuko ubuvuzi bwo muri Congo bugoye cyane kandi buhenze.

Yadutangarije ko ahantu arwariye kuharara ijoro rimwe yishyuzwa amadorari 10, akaba ahamaze amezi abiri.

Ngo yabanje kujya kwivuriza i Bujumbura basanga batamuvura, ubu yitabwaho n’abaganga bavuye mu Bubuligi.

Jeannot Witakange yatangarije Umuseke ati “Meze neza gahoro, natangiye gutembera gahoro gahoro jyenyine, ariko kubaga igifu bitwara igihe kirekire cyane, banshyizeho sonde.”

Umuyobozi w’imwe muri Fan Club za Rayon Sport yitwa Lucky Jersey, Mutaganzwa Dieu Donne avuga ko yamenye amakuru y’uburwayi bwa Witakenge anakora ubukangurambaga kugira ngo abafana bagire icyo bakora, we ngo yamaze gutanga umusanzu we.

Avuga ko nk’uko abafana bahemba umukinnyi witwaye neza ku kwezi, ngo banashyiraho agaseke bakajya batanga inkunga igenewe gufasha umukinnyi cyangwa undi wo muri Rayon Sports wagize ibyago.

Witakenge yatoje Rayon Sports muri 2017 afatanya na Karekezi Olivier, ni n’umukinnyi wo hagati wari umuhanga cyane mu bo Rayon Sports yakinishije mu myaka yo hambere.

Jeannot Witakenge avuga ko kubaga igifu bimara igihe kirekire

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports babashije gusura Witakenge

Muri Congo amavuriro menshi aba ari ay’abantu bikorera ku giti cyabo

Jeannot Witakenge yabaye umutoza wa Rayon Sports wungirije, aha yari kumwe na Ivan Minnaer

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *