Jimmy Mulisa yavuze ku isoko ry’igura n’igurishwa mu Rwanda n’icyo kwitega kuri APR FC muri Champions League

Jimmy Mulisa wabaye rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yavuze ko APR FC ishobora kungukira ku mwaka mwiza w’imikino iheruka kugira, ikazitwara neza muri CAF Champions League ya 2020/21.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nyuma y’uko itwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, Jimmy Mulisa, yavuze ko amakipe amwe n’amwe yagerageje kwiyubaka mu kwitegura umwaka utaha wa Shampiyona 2020/21 cyane cyane Kiyovu Sports na APR FC.

Ati ”Amakipe menshi yagizweho ingaruka na COVID-19 ariko akomeje kugenda agerageza kwiyubaka. Turumva APR FC igenda izana abakinnyi beza nk’ibisanzwe na Kiyovu Sports nishimira ko iri gukora impinduka, ndizera ko bizagenda neza nubwo bizaba bigoye. Nishimiye no kubona Gasogi iri mu yakomeje kwitegura neza isubukurwa ry’imikino.”

Abajijwe uko abona APR FC yahozemo nk’umukinnyi ndetse n’umutoza, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League y’umwaka utaha w’imikino, Mulisa yavuze ko nta rwitwazo abakinnyi bayo bakwiye kuzagira.

Ati ”Niba ubibona yarangije umwaka w’imikino ihagaze neza itaratsindwa, nibakomezanya umusaruro bafite ntekereza ko byose ari mu mutwe. Navugako APR nk’ikipe, abakinnyi nta rwitwazo bakwiye kuzazana kuko ikipe ibitaho.”

“Bakwiye kwitwara neza kuko niyo ifite abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu nka 80%. Nagiye nkurikirana ibiganiro by’umutoza, bitewe n’icyizere arema mu bakinnyi ndizera ko bazagera kure muri Champions League.”

Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, aherutse gutangaza ko intego bihaye mu mwaka utaha w’imikino ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Jimmy Mulisa.

718 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published.