
John Singleton wabaye umunyamerika ukomoka muri Afurika wa mbere washyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Oscar yitabye Imana azize indwara y’uguturika kw’iminsi y’ubwonko.
Songleton wari ufite imyaka 51 yaguye mu bitaro bya Cedras-Sinai Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California kuri uyu wa mbere.
Mbere y’uko apfa umuryango we wari watangaje ko wafashe icyemezo cy’uko akurwa ku mashini ifasha umutima we gutera nyuma yo kubona ko ubuzima bwe bwari mu marembera.
Mu itangazo bashyize hanze ryagiraga riti “N’akababaro kenshi, turabamenyesha ko uyu munsi John Daniel Singleton aza gukurwa ku mashini yafashaga umutima gutera.”
Nyuma y’aho umuvugizi w’umuryango yavuze ko John Singleton yashizemo umwuka.
Uyu mugabo wafatwaga nk’icyitegererezo cya benshi muri sinema yapfuye asize abana barindwi. Mu 1996 yashakanye na Akousa Busia batandukana mu mwaka wakurikiyeho.
Mu 1991 yashyize hanze filime ye ya mbere yise “Boys N the Hood” yavugaga ku ihohoterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Iyi filime yari irimo Cuba Gooding Jr. na Ice Cube usanzwe ari n’umuraperi yagarukaga ku buzima bwe bwite.
Mu 1992 ubwo yari afite imyaka 24 yashyizwe ku rutonde rw’abahataniraga ibihembo bya Oscar mu cyiciro cy’uwayoboye filime neza na filime yanditse neza.
Yahise yandika amateka ko ari we umuntu muto kandi ufite inkomoko muri Afurika wabashije guhatanira ibi bihembo bikomeye muri sinema.
Uretse Boyz n the Hood yatumye yamamara yakoze izindi zirimo Poetic Justice irimo Janet Jackson n’umuraperi 2 Pac.
Mu 2003 kandi yayoboye filime y’uruhererekane ya Fast and Furious 2 n’indirimbo ya Micheal Jackson Remember The Time.
Mu bihe bye bya nyuma yibanze ku gukora ibiganiro bya televiziyo, aho yayoboye ibice bimwe bya filime Empire, American Crime Story na Snowfall mu 2017.
Yakunze kugaragaza uburyo abirabura badahabwa agaciro bakwiye muri filime za Hollywood.
Abantu batandukanye bakoranye nawe, bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo wagize uruhare runini mu kubaka sinema muri Amerika.