Jonathan Rafael da Silvawari wahagaritswe na Rayon Sport bamusinyishije amezi 6

Nyuma y’iminsi ibiri gusa ikipe ya Rayon Sports itandukanye na Jonathan Rafael da Silva kubera umusaruro muke, ubuyobozi bw’iyi kipe bwisubiyeho bwemera kuganira n’uyu rutahizamu w’Umunya-Brésil, bemera kumusinyisha amasezerano y’amezi atandatu.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019 nibwo IGIHE yatangarijwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ko urwego rwa Jonathan Rafael da Silva rudahuye n’ibyo bari bamwitezeho n’ibyo yifuza ko bamutangaho, byatumye bahitamo gutandukana na we mu bwumvikane.

Uyu mukinnyi na we yemeje ko byarangiye ariko ababajwe cyane no kuba atarahawe umwanya uhagije wo kwigaragaza ngo ashimishe abakunzi ba Rayon Sports, abishyure urukundo bamugaragarije akigera mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2018.

Nyuma y’amasaha make uyu mwanzuro ufashwe, ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere n’umuyobozi wayo Paul Muvunyi n’umwungirije Muhirwa Frédéric bwisubiyeho busubukura ibiganiro na Da Silva n’umuhagarariye Karenzi Alexis, ibiganiro byageze ku mwanzuro wo gusinya amasezerano y’amezi atandatu.

Da Silva yatangaje  ko “Bavuganye n’umuhagarariye bemeza ko bakinkeneye. U Rwanda sinari kwishimira kuruvamo abantu bakeka ko ntashoboye. Nkeneye igihe kuko sindamenyerana na bagenzi banjye n’igihugu muri rusange. Ndashimira abayobozi banyizeye bakampa amezi atandatu yo kugaragaza ibyo nshoboye kandi nizeye ko nzayitwaramo neza.”

Uyu mukinnyi bivugwa ko agiye kumara amezi atandatu ahembwa 1500$ arakomereza akazi ke ku mukino w’umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Intwari uhuza Rayon Sports na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, saa 18h kuri stade ya Kigali.

Nyuma yo gusinyisha Jonathan Rafael da Silva biteganyijwe ko Rayon Sports inasubukura ibiganiro na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wayikiniraga ariko ubu udafite ikipe kuko amasezerano ye yarangiye tariki 1 Mutarama 2019.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *