Jose Chameleon yasezeranyije Bebe Cool Miliyoni 1 niyegukana Ibihembo bya AFRIMA Award

Umuhanzi Joseph Mayanja uziw nka Jose Chameleon yaseranyije mugenzi we Bebe Cool akayabo ka Miliyoni y’amashilingi  naramuka yegukanye ibihembo bya Afrima .

Ibi uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo ya Spark  ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Precious  Remy yagiye ati “Bebe Cool  naramuka atwaye ibihmebo byo muri AFRIMA Award   niteguye kumuha miliyoni imwe y’amashilingi

Chameleon yavuze ibi nyuma yo kubazwa ikibazo  cy’icyo atekereza  mu gufasha ku bahanzi bo muri Uganda mu rwego mpuzamahanga mu gihe Bebe Cool na Bobi wine bakunze kuza cyane mu bahanzi bahatanira ibyo bihembo.

Yakomeye agira ati Ibi bihembo si ibyacu ahubwo nibya abagande  ahubwo nimureke dufashanye  mbasezeranyije  ko Bebe Cool  naramuka azanye ibi bihembo muri Uganda  nzamuha Miliyoni imwe y’amashilingi  nk’inkunga Yanjye ku munsi tuzaba twishimira iyo ntsinzi .

Mu buzima busanzwe Jose Chameleon na Bebe cool n’inshuti zisanzwe bakaba bahurira mu gukora  muzika bakaba ari na bafana b’ikipe ya Arsenal cyane .

399 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.