
Umunyamideli w’umunyarwandakazi Judith Heard bwe wamenyekanye cyane kubera inkuru nyinshi zagiye zimwandikwaho ku buzima yagiye acamo, yaburiye abakobwa bakurikira abagabo b’abazungu babashakaho amafaranga menshi .
Ibi yabitangarije kuri imwe mu maradiyo yo mu gihugu cya Uganda mu kiganiro kivuga ku bijyanye n’urukundo hagati abantu batandukanye .
Uyu mukobwa wigeze gushaka n’umunyamerika witwa Richard Heard banabyaranye abana batatu harimo n’Impanga ariko ubu bakaba batakibana kubera ko hari ibyo batumviknayeho mu mibanire yabo .
Yabajijwe icyo avuga ku bakobwa birukira gushaka abagabo b’abazungu, maze asubiza ko nta we ukwiye gutoranya ibara ry’uruhu rw’uwo akunda kuko nta hataba abakire n’abakene.
Ati “Icyo nababwira ni uko gukundana n’umuzungu bidasobanuye ko azahindura ubuzima bwawe. Hari igihe ushobora kugira amahirwe ugakundana n’umwirabura ushobora kugukorera ibintu byose warose kuva kera kandi hari abazungu b’abakene. Sinakubwira ngo shaka umwirabura cyangwa umuzungu wowe kurikira icyo umutima ushaka.”
Judith Kantengwa aherutse gutangaza ko yatutswe n’abantu benshi bamushinja gukurikira amafaranga kuri uyu musaza wamurongoye amurusha imyaka 35 [umugabo yari afite imyaka 54 umugore afite 19].
Yagize ati “Naciriwe imanza, banyita umukunzi w’ifaranga, naribasiwe bikomeye, Itangazamakuru riramvuga numva ubuzima ndabwanze ariko ubu ndatuje kandi mbayeho neza .
Yavuze ko yakundanye n’uyu musaza ubwo yari amaze gutandukana n’undi wari ufite ifaranga ariko washakaga kumufata nk’umucakara.
Kantengwa na Richard Heard babanye mu buzima bwiza kandi buhenze, ariko uyu musaza akajya umubuza uburenganzira n’ubwisanzure.
Ati “Nabagaho buri munsi ntashobora kwambara ikanzu nk’iyi kuko atayikunda, ntashobora kwandika icyo nshaka ku mbuga nkoranyambaga kuko atari kubikunda.”