Jules Karangwa yatsindiye kuba umunyamategeko mushya wa FERWAFA

Jules Karangwa ni umunyamakuru w’imikino wamamaye cyane kuri Royal Fm na Royal TV, nyuma y’uko avuye kuri iki gitangazamakuru yahise yerekeza kuri Radio10 na TV10 aho akora kugeza ubu. Yamaze kubona akazi gashya ko kuba umunyamategeko mushya wa FERWAFA cyane ko yatsinze ikizami cy’akazi ayoboye abandi bose bahatanye.

Karangwa usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 yagizwe umujyanama mu by’ amategeko wa FERWAFA nyuma yo gutsinda ikizamini cyakoreshejwe n’iri shyirahamwe rya ruhago mu Rwanda mu minsi ishize. Uyu akaba yafashe umwanya utari usanzwe muri iyi nzu ishinzwe umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Karangwa Jules yize Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare hagati ya 2012-2016. Icyakora  yahise akomeza mu itangazamakuru n’ubwo yabikomatanyaga no gukorana n’ibigo bimwe na bimwe abibereye umujyanama mu mategeko. Uyu akaba yabonye aka kazi atsinze abo bahanganaga cyane ko yari uwa mbere afite amanota 67,3% mu gihe uwari umukurikiye yagize 64,3%.

Jules Karangwa afite inshingano zo gutanga inama mu by’amategeko muri FERWAFA, gukora amategeko mashya adahari kandi akenewe ndetse no gukora amasezerano (contract) FERWAFA igirana n’abakozi cyangwa ibindi bigo bakorana. Izi nshingano nshya azazitangira muri Werurwe.

346 total views, 1 views today

Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.