Junior Multi system yavuze uko yabonye Imana Akimara gukora Impanuka

Karamuka Jean Luc, umwe mu basore b’abahanga mu gutunganya indirimbo wabyamamayemo nka Producer Junior Multisystem, yavuze akamuri ku mutima nyuma y’igihe akoze impanuka ikomeye yatumye acibwa ukoboko kw’ibumoso.

Producer Junior afite imbamutima z’ishimwe ku mana yamurokoye we n’abo mu muryango we mu mpanuka ikomeye bakoze ku tariki ya 30 Werurwe 2019, ahagana saa yine z’ijoro, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yabagongeraga i Remera ku gahanda gahuza kaburimbo n’Ivuriro Polyfam, hepfo gato ya The Mirror Hotel.

Nyuma yo kuva mu bitaro, Producer Junior yavuze ko amaze gutora agatege ndetse yahise asubira mu kazi asohora indirimbo ya mbere ya Oda Paccy bise ‘Happy’.

Yagize ati “Nyuma yo kuva mu bitaro ndagenda noroherwa, ndi mu nzira yo gukira, Nyagasani aracyaturambitseho ibiganza kuko tubayeho ku buntu bw’Imana.”

Producer Junior ahamya ko yarokowe n’ukuboko kw’Imana yatumye imodoka igonga icyapa cyo ku muhanda ikagabanya umuvuduko kandi yari igiye kumukandagira umutwe.

Yagize ati “Icyabayeho gituma n’iyi saha nicara ngashima Imana , hari abantu bavuga ngo ntabwo barabona Imana, ariko njyewe narayibonye. Ntabwo niyumvisha uburyo imodoka yaba irimo kugukaraga igiye guhita ikandagira umutwe hanyuma igahita ikubita kiriya cyapa cyanditseho Stop ku muhanda.”

Yongeraho ati “Abantu baje kunkiza bari bazi ko napfuye, mushiki wanjye yahagurutse yabaye nk’umusazi, masenge na we yahagurutse avuza induru ngo ‘umwishywa wanjye arapfuye’.”

Ku ruhande rwe, Producer Junior avuga ko impanuka ikimara kuba ngo yahise abona ko yapfuye byarangiye ndetse ahita yiyunga n’Imana yicuza ibyaha byose.

Ati “Njye nasogongeye ku rupfu, kuko napfuye ndi kureba. Impamvu namenye ko ndi gupfa, ni uko ibyambayeho byose nahise mbibona, ariko Imana yaramfashije impa amasegonda make, muri uwo mwanya wa nyuma nahise nsaba Imana imbabazi, nahise nihana.”

Kwakira ko ukuboko kwe kugomba gucibwa byaramugoye cyane. Umuryango we na wo wabanje kubyanga abaganga babanza kugoragoza, byaranze burundu abaganga bafata umwanzuro ndakuko wo kugakuraho.

Yagize ati “Ikintu cya mbere nari mfite icyizere ko batazanca ukuboko, nabonaga intoki zikiriho. Baransuzumye basanga ntabwo kumvura byakunda bafata umwanzuro baca akaboko. Nabanje kubyanga, umuryango warabyanze, n’abantu bacu baba hanze barabyanga, nyuma banshyizemo icyuma mbana nacyo hafi iminsi itatu nyuma bagaruka kunsuzuma ariko basanga nta kigenda bafata umwanzuro wa nyuma baca ukuboko.”

Mu burwayi bwe, Producer Junior ngo yeretswe urukundo rukomeye n’abahanzi baba abo yakoranye na bo ndetse n’abandi.

Ati “Uburwayi bwanjye bwatumye abahanzi bishyira hamwe, berekanye urukundo rudasanzwe, sinzi uko nabikubwira, mbonereho n’umwanya mbashimire. Abansuye ntabwo ari abo nakoreye indirimbo gusa, bose baraje, banagize uruhare mu kuvurwa kwanjye. Ndabashimira cyane.”

Intego afite uyu munsi, ni ugukomeza umuziki kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.

Ati “Nzakomeza nkore umuziki, banciye ukuboko kw’ibumoso kandi burya ugukora akazi kenshi muri studio ni ukw’iburyo. Hari ikintu nkunda kuvuga iyo nsoje indirimbo, iyo nizihiwe mvuga ko ‘umuziki nzawubamo kugeza mpfuye’. Umuziki undimo, ndawukunda kandi nzawukora kugeza mpfuye.”

Uyu musore ni umwe mu bahanga mu gutunganya indirimbo mu Rwanda, yubatse izina mu myaka irenga icumi ishize. Yamenyekanye cyane muri Studio yitwa Unlimited Records yari ahuriyemo na Producer Lick Lick ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomereza mu zindi nka Super Level, Round Music ya Lil G, ubu ari kubarizwa mu yitwa Empire Records ya Oda Paccy.

Kanda hano urebe indirimbo Happy ya Junior Multi systems na Oda Paccy

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *