
Just Family n’itsinda ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 aho ryari rigizwe n’abasore bane aribo Kim Kizito, Bahati,Jimmy na Bahati ariko Kima yaje kuvamo rirakomeza ribaho kugeza mu mwaka wa 2013 aho na mugenzi wabo Croidja yaje kuva mu gihugu kubera impamvu akigira kuba mu gihugu cya afurika y’epfo ,aho nawe yazimbuwe nundi bita chris bakoranye igihe kitari gito kugeza aho baviriye mu marushanwa ya PGGSS 8 uyu mwaka .
Nyuma yo kuva mu marushanwa Ya Pggss aba basore bagize itsinda rya Just Family ntago ryacitse intege ryarakomeje rirakora cyane kugeza ho mu mezi make uyu Chris nawe yaje kwigira kuba mu gihugu cya Dubai basigara ari babiri nka mbere Jimmy na Bahati abasore bamaze kwerekana ko kubera amateka bafite muri muzika batajya bacibwa intege n’abantu bitwaza inzira nyinshi ngo babasebye .
Kuri ubu aba basore bongey kwiyunga ku muvandimwe wabo wari umaze imyaka 5 yibera mu gihugu cya Afurika y’epfo Croidja Radjabu kuri ubu uri i kigali aho bitangazwa ko uyu musore yagarutse kuba mu Rwanda kugira ngo bongere bashyire ingufu hamwe bongere bakore Just Family y’Ukuri nk;uko Bahati ukunze kuvugira iri tsinda yabidutangarije .
bahati yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi mike Croidja agarutse mu Rwanda ubu bamaze gukora indirimbo yabo bari kumwe nawe bise ntagikuba bakaba barayikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho aho bateganya kuyishira hanze mu minsi ya vuba nubwo yirinze kuvuga umuns n’itariki.
Ntagikuba amajwi yayo yakozwe na Producer Holy Beat muri Urban Record naho amashusho atunganywa nuwo bita MIci akab ari umusore benshi mu banyarwanda batarabasha kumenya gusa akab ari umuhanga cyane muri iyi minsi .
335 total views, 1 views today