
Itsinda rya Just Family rigizwe na Bahati ,Jimmy na croidja warigarutsemo nyuma yuko uwo bari kumwe uzwi nka Chris asezereye muri iri tsinda , kuri ubu aba basore bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Ntagikuba.
Mu kiganiro naba basore twababjije impamvu iyo ndirimbo bashyize hanze bayise ntagikuba bagira byinshi badutangariza igituma bayise gutyo maze Bahati umwe mu bakunze kuvugira iri tsinda adutangariza byinshi kuri iyi ndirimbo .
Yagize ati nyuma yuko umuvandimwe wacu Croidja agarukiye mu Rwanda tukongera tugakora itsinda rya Just Family ryuzuye ubu tukaba tugarukanye ingufu nyinshi iyi akaba ari indirimbo ya mbere dukoze turi kumwe na Croidja kandi tukaba tubizeza ko ubu ntakongera kumva Just Family ngo yatandukanye .
Impamvu rero yatumye bayita nta gikuba nuko abantu benshi nyuma yo gutandukana na mugenzi wabo Chris bari bamaze iminsi bahuriye muri ri tsinda benshi bari baziko iri tsinda rigiye kuzima ariko ubu nibwo bagiye gukora birenze uko babikeka
Just family bakoze ibintu abanyarwanda batangiye kumenyera aho bayishyiriye hanze rimwe amashusho n’amajwi .
Amashusho yatunganyijwe n’umusore uri kuzamuka cyane mu gutunganya amashusho y’abahanzi benshi hano mu Rwanda witwa MICI naho amajwi yakorewe muri Urban Record na Producer Holybeat.
Mu gusoza abagize itsinda rya Just Family basabye abakunzi babo gukomeza kubaba hafi bareba amashusho y’indirimbo zabo ndetse banabakurikira kuri youtube yabo
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw