
Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bagabo Adolphe, uzwi nka Kamichi yakoze ubukwe n’umugore we basanzwe babana, Ireen Maburuki, mu muhango wasusurukijwe na Meddy.
Ni imihango yabereye mu Mujyi wa Knoxville basanzwe batuyemo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019.
Habanje gusaba no gukwa aho Kamichi n’abasore bamuherekeje bari bambaye imishanana y’umweru, inigi mu ijosi n’inkoni mu ntoki. Hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana, Kamichi mu ikositimu nziza n’umugore we yambaye ikanzu y’abageni y’umweru.
Urupapuro rw’ubutumire rw’aba bombi, rugaragaza ko imihango yabereye mu cyumba cya hotel Baymont mu Mujyi wa Knoxville, nyuma y’aho ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni bibera ‘Sapphire: Fine Food and Fancy Drinks’.
Muri ibi birori, Ally Soudy ni umwe mu bari abashyushyarugamba hanyuma Meddy na Jay Pac bashyushya ibirori mu ndirimbo zitandukanye; Dj Innox asusurutsa avanga imiziki.
Ubu bukwe kandi bwitabiriwe n’abandi bantu b’ibyamamare bazwi mu Rwanda barimo nka Sajou wamenyekanye muri muzika ndetse na Nizeyimana mu Ikinamico Urunana.
Kamichi wari ushimishijwe no kwitwa umugabo mu buryo bweruye, yaririmbiye umukunzi we zimwe mu ndirimbo ze z’urukundo zakanyujijeho zirimo nka Aho Ruzingiye n’izindi.
Kamichi n’umukunzi we basanzwe bafitanye abana babiri. Umukuru ni umuhungu witwa Walter Gisigo Bagabo naho umukobwa muto akitwa Karabo.
Bivugwa ko umugore wa Kamichi yakuriye muri Zambia gusa ngo avuga neza Ikinyarwanda ndetse n’Ikirundi.
Muri Kamena 2018 nibwo basezeranye imbere y’amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake mu myaka ya 2012 aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ni Forever” yakoreye umugore we amusezeranya ko azamukunda iteka.