
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 18 Kanama 2018 nibwo umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika 2 Chainz ubusanzwe witwa Tauheed Epps yasezeranye n’umukunzi we Kesha Ward , ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare byinshi gusa Uwitwa kanye West we yakoze agashya kumije benshi aza yiyambariye inkweto zisekeje za sandari .
Ubu bukwe bwabereye mu mugi wa Miami mu nzu yahoze ari iy’umunyamideli versace yitwa Villa Casa Casuarina aho bwitabiriwe n’abantu ba hafi cyane y’uwo muryango wa 2chainz basaga gato 100.
Ubwo abatumirwa bahageraga batunguwe no kubona umuraperi Kanye West aherekejwe n’umugore we Kim Kardashian bava mu modoka nziza yo mu bwoko bwa Mercedes Benz AMG yambaye ikoti ryiza ryo mu bwiko bwa Louis Vuitton arangije ashyiraho inkweto za sandari ubona zimeze nkizo bajyana mu bwogero .
Nubwo Kanye west yari yambaye gutyo byagaragaye ko yari yabangamiwe cyane kubera ukuntu izo nkweto zari ngufiya cyane ku buryo byamugoraga guhagarara bikamusaba ko yifashisha umugore we akaba ari we umubera inkingi .
Mu busanzwe Kanye West ni umwe mu byamamare byo muri Amerika ukunda gukora utuntu tw’udushya aho agenda iteka atungurana mu myambarire isekeje .
NSANZABERA Jean Paul
www.kigalihit.rw