Kenya: Umujura yibye televiziyo kuri Sitasiyo ya Polisi

Umujura wiswe uw’ikigoryi kurusha abandi bose muri Kenya, yarashwe arapfa nyuma yo gusimbuka uruzitiro yikoreye televiziyo yari avuye kwiba muri Sitasiyo ya Polisi.

Ibi byabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Shauri Moyo. Amakuru avuga ko uwarashwe yari kumwe n’undi mugenzi we wari wamuherekeje nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Ngo Polisi ikibona bariya bagabo yabasabye guhagarara, aho kubyubahiriza umwe muri bo yikura pisitori atangira kurasa Polisi.

Polisi na yo yahise ibarasaho, birangira umwe mu bagabo yishwe mugenzi we aracika.

Polisi ya Kenya yavuze ko uwarashwe ari uwitwa Njoro.
Televiziyo yari yibwe yo yahise igaruzwa.

Muri Kenya hakunze kurangwa ubujura busekeje ,Si ubwa mbere mu gihugu cya Kenya gikunze kurangwamo udushya twinshi humvikanye ubujura nka buriya.

Ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka muri Kenya igisambo cyatunguye abatari bake ibwo kibaga Umupolisi ruswa yari amaze kwaka abashoferi.

Muri 2017 umupolisi yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imbunda akayiha amabandi.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *