
Kina Music ni inzu imaze kumneyakna cyane hano mu Rwanda mu gufasha abahanzi batandukanye kw’ikubitiro mu myaka imaze ifasha abahanzi nka Tom Close , Knowless na Dream Kuri ubu iyi nzu ikaba yasinyishije impano nshya akaba ari umwana witwa Nel Ngabo.
Mu minsi yashize Umuyobozi wa Kina Music Bwana Ishimwe Clement abinyujije ku mbuga Nkoranyambaga ziyo nzu ndetse n’ize bwite yari yatanze itangazo asaba abantu bose bafite Impano zirimo gukina Filme no kuririmba ko bakwiyandikisha kugira ngo barebe ko babona mahirwe yo kuzatorwamo uwo bazafasha kugeza impano ye .
Mu binndi bifuza ni abanyempano bazi gukina filime benshi nubwo bo gushakisha izo mpano bitararangira .
Ishimwe clement Umuyobozi wa Kina Music yadutangarije ko kuri ubu umunyempano muri muzika bamaze kumubona akaba yanamaze gusniya masezerano y’Imyaka itatu dukorana nawe ariko nibishoboka bamaze kureba uko yitwar ayo masezerano bashobora kuzayongera .
Yakomeje avuga ko umunyempano basinyishije ari umwana ukiri muto witwa Nel Ngabo akaba afite Imyaka 21 kuri ubu indirimbo ye ya mbere ikaba yararangiye bikaba bitaganyijwe yuko iyo ndirimbo bise Why iribujye hanze kuri uyu wa gatanu.

Tubibutse y’uko inzu ya Kina Music isanzwe ikoreramo abahanzi batatu aribo Dream Boys , Knowless, na Tom Close usibye ko banafire aba benshi bagenda bafasha nka Igor Mabano, Aline Gahongayire ndetse Yverry.