
Mutesi Auxilia wakoreraga ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu Karere ka Kirehe yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye kwa muganga. Uyu mukobwa w’imyaka 20 yigaga ku Ishuri rya APAPEN i Kirehe mu bijyanye n’Ubukerarugendo.
Mutesi yabanje kurwarira mu Bitaro bya Kirehe biri i Nyakarambi. Abaganga babonye atoye agatege bamwoherezwa mu rugo, ari naho yaguye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo rishyira ku Cyumweru, ku wa 25 Ugushyingo 2018.
Aya makuru yemejwe n’Umukozi w’Akarere ushinzwe Amashuri Yisumbuye n’ay’Imyuga, Hatsindintwari Télesphore.
Yatangarije IGIHE ko “Uyu mwana yatangiranye ibizamini n’abandi ku wa kabiri. Ku wa Gatatu yagize ikibazo tumujyana kwa muganga ikizamini cy’uwo munsi ntiyagikora gusa ibindi bizamini byose yarabikoze nubwo yabikoreraga kwa muganga. Ku wa Gatanu ni bwo bamusezereye ajya iwabo kuko ari hafi. Mu ijoro ryacyeye nibwo batubikiye ko byarangiye.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro mu rukerera ahagana saa cyenda z’ijoro ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kugarurwa mu rugo.
Amakuru dukesha abo mu muryango we ni uko yarafite ikibazo cy’impyiko n’urwagashya. Yitabye Imana yari asigaje ibizamini bibiri ngo asoze amasomo.