Kitoko agiye kurongora

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wibera m’ Ubwongereza atangaza ko ateganya kugaruka mu Rwanda vuba kandi ko azahita abana n’umukunzi we atigeze atangaza amazina.

KANDA HANO

Avuga ko arambiwe kuba mu Bwongereza ko bityo yagaruka mu Rwanda cyane ko n’imishinga ye igenda ijya ku musozo.

Aganira na KT Radio arinayo kigalihit.rw ducyesha iyi nkuru kuwa Gatanu nimugoroba, kitoko Bibarwa yagize ati “Ibi sinakabivugiye kuri Radio ariko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzagaruka mbe mu Rwanda burundu. Bamvuga mu nkuru zo gushyingirwa, ariko kuri iyi nshuro ndabikora vuba kandi nzabamenyesha.”

Ni nyuma y’aho hari umwari utaramenyekanye uyu muhanzi Kitoko yigeze gushyira hanze kuri Instagram bagaragara banasomana, bikavugwa ko yaba ari uwo.

Uyu musore ukurura abakobwa yavuzwe mu gukundana n’abakobwa barimo umuhanzi Lillian Mbabazi, Fiona Kamikazi n’umunyamakuru Kizima Joella ariko we abitera utwatsi.

KANDA HANO UREBE GAHORO INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO

1,557 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.